AmakuruPolitikiUbukungu

RRA yagaragaje akayabo ka miliyari yakusanyije mu mwaka wa 2023/2024

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA cyatangaje ko mu mwaka w’isoresha wa 2023/2024 cyakusanyije imisoro irenga miliyari 2619,2 Frw bingana na 99,3%, aho RRA yari yahawe intego ya miliyari 2637 Frw.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 03 Nyakanga 2024, RRA yatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025 izakusanya miliyari 3061,2 Frw, ibingana na 54% by’ingengo y’imari y’igihugu, kuko yo izaba irenga miliyari 5690 Frw.

Amafaranga yakusanyijwe yiyongereyeho 12,3% ugerenanyijwe n’ayakusanyijwe mu mwaka wa 2022/2023, bituma uyu musoro uhaza ingengo y’imari ku rugero rwa 51,2% bivuye kuri 48,9% mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Ronald Niwenshuti yavuze ko uyu munsi umusoro wihariye 15,1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu cyane cyane urebeye kuri uyu mwaka wa 2023/2024.

Yavuze ko mu myaka ishize RRA yubatse ubufatanye n’abasora n’abafatanyabikorwa bandi kugira ngo umusoro utangwe neza ntawe uhutajwe bityo iterambere rirambye u Rwanda rwihaye rigerweho vuba.

Ati “Iyi mikoranire ituma tubasha gufasha abasora kumenya icyateza ingorane mu bijyanye n’imisoro hakiri kare bityo hagafatwa ingamba zikwiye mu kuzirinda. Ni imikoranire yatanze umusaruro uyu munsi tugezeho.”

Bimwe mu byagize uruhare muri uyu musaruro harimo gutanga inyemezabuguzi hifashsishijwe ikoranabuhanga ibizwi nka ‘EBM’ aho RRA yanditse abasora kuva ku bihumbi birenga 84 mu 2022/2023 ikagera ku barenga ibihumbi 117 mu 2023/2024 bingana n’izamuka rya 28%.

Abo ibihumbi 117 barimo abarenga ibihumbi 32 banditse ku musoro ku nyongeragaciro, TVA, Komiseri Niwenshuti akavuga ko mu buryo bwo gushimira abaka inyemezabuguzi uyu munsi bamaze kwandika abarenga ibihumbi 23.

Ati “Abo tuzabahemba miliyoni 242 Frw mu gihe kitarenze uku kwezi.”

Mu bindi ni uko leta yashyizeho gahunda iha amahirwe abasora kugira ngo bisuzume barebe niba hari umusoro batishyuye mbere ya 2022, babigaragaze ku bushake ndetse bakurirweho ibihano.

Muri iyi gahunda hamaze kwandikwa abasora barenga 1700, aho bamaze kugaragaza umusoro urenga miliyari 14,3 Frw bagomba kwishyura ndetse muri ayo mafaranga miliyari 6,6 Frw yamaze kwishyurwa.

Mu bindi byatumye RRA ikusanya uwo musoro ungana utyo, birimo izamuka ry’ubukungu ryagizemo uruhare rukomeye na cyane ko kuri 7,4% nk’urugero iryo zamuka ryateganywagaho ryarenze, rigera ku 9,1 Frw, ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye na ryo rishyiraho akaryo.

Komiseri Niwenshuti yavuze ko bijyanye n’uwo musoro wa miliyari 3061,2 Frw izakusanya, RRA iteganya ko uwo musoro uzagera kuri 15,8% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Uyu musoro uteganywa gukusanywa mu 2024/2025 urenzeho hafi 12% by’uwateganywaga ko uzakusanywa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2023/2024 kuko wo warengaga miliyari 2630 Frw.

Ayo mafaranga biteganyijwe ko azavanwa ku musoro ku byinjijwe, umusoro ku nyungu uzaba urenga miliyari 1400 Frw ari na wo uziharira uruhare runini, ugakurikirwa n’uwo ku bicuruzwa na serivisi na wo biteganywa ko uzaba urenga miliyari 1300 Frw.

Umusoro ku bucuruzi mpuzamahanga cyangwa ku mafaranga yahererekanyijwe hamwe umuntu aba mu gihugu kimwe akayohereza mu Rwanda cyangwa uri mu Rwanda akayohereza mu mahanga, biteganyijwe ko uzaba ari miliyari zirenga 209 Frw, mu gihe umusoro ku mutungo wo uzaba ari miliyari zirenga 7 Frw.

Iyi ntego izagerwaho binyuze na none mu mishinga itandukanye nko kongera abiyandikisha ku musoro bikorwa mu buryo bunoze, kunoza amategeko agenga umusoro, kwimakaza ikoranabuhanga mu kwishyura n’ibindi.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’isora wa 2024/2025 RRA itangira gushyira mu bikorwa gahunda yayo nshya y’imyaka itanu ishingiye kuri gahunda ya leta y’uko bitarenze 2035 ruzaba ruri mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije.

Muri iyi gahunda hazaba harebwa ku bijyanye no kwiyandikisha ku musoro, kuwumenyekanisha, kwishyura no gukora imenyekanisha ryuzuye ry’ukuri n’ibindi bifasha gutuma umusoro utangwa wose, ariko n’imbogamizi zirimo haba ku basoresha n’abasoreshwa bigakosorwa.

Mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, rwakomeje kugaragaza itandukaniro mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu ari na ko imisoro yiyongera. Ibi bigaragazwa n’uko nko mu 1998 rwakusanyije miliyari 68 Frw uyu munsi rukaba rugeze hejuru ya miliyari 2619,2 Frw.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger