RPL: Noheli isize abakinnyi bane barimo batatu ba APR FC biyeguriye Imana
Abakinnyi bane bo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda nibo biyeguriye Imana barabatizwa kuri uyu munsi wa Noheli ubwo Abanyarwanda hafi ya bose n’isi yose yizihiza ivuka rya Yesu Kristu.
Abakinnyi batatu ba APR FC aribo Ngabonziza Gylain, Nkomezi Alex na Buregeya Prince hamwe na Rubibi Bonk babatirijwe mu mazi menshi mu mubatizo w’itorero Carvaly Revival Church wabereye muri pisine ya Hill Top Hotel i Remera bakabatizwa na Pasiteri Sebagabo Christophe.
Nyuma yo kubatizwa mu mazi maremare, Prince Buregeya akaba na myugariro wa APR FC yavuze ashimira Imana kuba yamushoboje kuvuka bwa kabiri kuko ari ikintu yaburaga mu buzima bwe nk’umukristu usenga.
Ati “Mbere na mbere ni ibintu nshimira Imana kuba kuba ishoboje umuntu kuko kuba mbashije kubatizwa mu gihe nk’iki ni ikintu nashimira Imana, ikintu nakwishimira ndetse n’umuryango wanjye. Mu by’ukuri ni ibintu byiza.”
Buregeya yavuze ko nyuma yo guhabwa inyigisho zijyanye n’umubatizo yaje gusanga bikwiriye ko umukristu wese yabatizwa maze bafata umwanzuro.
Ati “Nari nsanzwe nsenga, nsengera aho nabatirijwe bakomeza kutwigisha ku bijyanye n’umubatizo, nza gusanga koko bikwiriye ko umukristu yabatizwa. Twasanze ari ikinyu twaburaga nk’abakristu bajya gusenga.”
Buregeya avuga ubu nyuma yo kubatizwa abaye mushya bityo ko bizamufasha gukina umupira neza Imana kabimuheramo umugisha. Prince Buregeya yari amaze iminsi adakina kubera imvune.
Abandi bakinnyi babatijwe ni Nkomezi Alex wavuze ko yari amaze igihe kinini abyifuza ariko ntabikore, ariko nyuma yo kubisabwa n’ababyeyi be yabashije kubigeraho, na Ngabonziza Gylain bombi bakinira APR FC, hamwe na myugariro wa Bugesera FC, Rubibi Bonk waje muri iyi kipe avuye muri Sunrise.