RPF n’ishyaka ‘Communist Party’ riri ku butegetsi mu Bushinwa byiyemeje gukomeza kugirana umubano wihariye
Ni mu biganiro byabaye hagati y’umuryango RPF Inkotanyi n’itsinda ry’ishyaka Communist Party of China (CPC) riri ku butegetsi mu gihugu cy’Ubushinwa ubu riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu aho ryasuye mugenzi waryo RPF.
Iri tsinda riyobowe na Guo Yezhou, minisitiri wungirije mu kanama gashinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka ry’aba Communist (IDCPC) ryatangiye risura urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatitsi rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye imibiri y’inzirakarengane isaga 250 000 y’Abatutsi bishwe muw’ 1994, banasinya mu gitabo cy’abashyitsi muri uru rwibutso kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019.
Nyuma yo gusura urwibutso iri tsinda ryakomeje ryerekeza ku cyicaro cy’umuryango RPF Inkotanyi giherereye I Rusororo mu karere ka Gasabo aho bakiriwe na Francois Ngarambe, umunyamabanga w’umuryango RPF.
Iri tsinda ryagiranye ubiganiro birambuye n’abahagarariye umuryango RPF ku kwongerera imbaraga umubano hagati y’aya mashyaka yombi ushingiye ku guteza imbere ubukungu, imibereho myiza, n’imiyoborere ndetse banibanda ku buryo bakongerera ububasha urubyiruko mu bijyanye n’imiyoborere nk’uko Madame Oda Gasinzigwa, komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri RPF yabitangaje.
Yakomeje yongeraho ko umubano hagati y’aya mashyaka yombi bawusanganywe hashingiwe ku kuba n’ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ndetse n’imikoranire myiza mu gihe kigera ku myaka makumyabiri ishize.
Guo Yezhou uyoboye iri tsinda ry’ishyaka ry’aba Communist ry’Ubushinwa yabwiye itangazamakuru ko bagiranye ibiganiro n’umunyamabanga wa RPF Francois Ngarambe bishingiye ku bikorwa aya mashyaka asanzwe afitanye ndetse n’imishinga iteganyijwe mu gihe kiri imbere.
Yagize ati “ twaganiriye ku buryo twateza imbere umubano hagati y’amashyaka yombi n’uburyo twajya dushyira mu bikorwa ibyo aba perezida b’ibihugu byacu bumvikanye, no kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu nama ihuza Afurika n’Ubushinwa (China-Africa Cooperation).
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’uko muri Nyakanga 2018 perezida w’ubushinwa Xin Jinping yari yagiriye urundi ruzinduko rw’iminsi 2 akakirwa na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bakagirana ibiganiro bishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.