AmakuruImikino

Rooney yaraye akinnye umukino wa 120 mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ahita asezera

Wayne Mark Rooney mu mukino wahuje ikipe y’igihugu y’Abongereza na Leta zunze Ubumwe za Amerika wari umukino wa 120 kuri Rooney wahise anasezera mu ikipe y’igihugu.

Umukino warebwe  n’abantu 68,155 kuri stade ya Wembley Stadium, u Bwongereza bwatsinze Leta zunze Ubumwe za Amerika ibitego 3-0.

Wayne Mark Rooney w’imyaka 33 yinjiye mu kibuga ku munota wa 58 asimbuye Jesse Lingard. Rooney Abongereza benshi bamufata nk’intwari y’umupira w’amaguru wabo kuri uyu mukino  yari yari aherekejwe n’umuryango we; ‎Coleen McLoughlin Rooney n’abana babo bane.

Nyuma y’umukino Rooney yafashe umwanya ashimira abatoza, abakinnyi, abafana n’abayobozi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza bamubaye hafi mu myaka 10 yari amaze akinira ikipe y’igihugu ndetse anavuga kuhazaza hiyi kipe , “Icyo nishimiye ni uko ikipe isigaye mu maboko y’abagabo biteguye kugera kubyo twananiwe mu bihe byacu. Ndashimira abafana bakomeje kunsunika aho nabaga nacitse intege.”

Nubwo yinjiye mu kibuga asimbuye yakinnye yambaye nimero 10 mu rwego rwo kumuha icyubahiro kuko ntibisanzwe mu muco w’umupira w’amaguru w’Abongereza, aha yasohokaga mu kibuga arira

Wayne Rooney  bwa mbere akina mu ikipe y’igihugu hari mu 2003, ubwo batsindaga Australia mu mukino wa gicuti  icyo gihe yari afite imyaka 17, byatumye aba umukinnyi ukiri muto cyane wakiniye ikipe  y’igihugu y’Abongereza.

Rooney asezeye amaze gutsinda ibitego 53 mu ikipe y’igihugu, ku bwe abona ko Harry Kane ariwe ushobora kuzageza kuri aka gahigo dore ko amaze gutsindira iyi kipe y’Abongera ibitego 19 ku myaka 25.

Rooney yinjiye mu kibuga asimbuye Jesse Lingard ahita anahabwa igitambaro cya kapiteni

Umugore wa Rooney  Coleen n’abana babo nabo bari bamuherekeje
Wyne Rooney abona Harry Kane ariwe musimbura we mwiza mu ikipe y’igihugu
Rooney yasohotse mu kibuga arira nyuma yo gusezera ku ikipe y’igihugu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger