Ronaldo yashimiye abafana ba Juventus nyuma yo kubatsinda ibitego 2
Christiano Ronaldo yashimiye abafana b’ikipe ya Juventus de Turin nyuma yo kumukomera amashyi ku gitego cya kabiri yatsinze mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza wa EUFA Champions league Real Madrid yatsinzemo Juventus ibitego 3-0 ku munsi w’ejo.
Christiano Ronaldo ni we wabimburiye Real Madrid kunyeganyeza urushundura muri uyu mukino wabereye kuri Juventus Arena mu mujyi wa Turin. Uyu musore uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri Champions league y’uyu mwaka n’ibitego 14 yafunguye amazamu ku munota wa gatatu w’umukino.
Ronaldo yongeye kureba mu izamu rya Juventus ku munota wa 64, mbere y’uko Marcelo atsindira Real Madrid igitego cya gatatu ku munota wa 72 w’umukino, ibi bitego byose bikaba byahesheshe ikipe ya Real Madrid icyizere cyo kugera muri 1/2 cya EUFA Champions league y’uyu mwaka.
Nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri cyarimo ubuhanga bwinshi cyanujuje ibitego 120 amaze gutsinda muri EUFA Champions league, Christiano Ronaldo yakomewe amashyi n’imbaga y’abafana ba Juventus bari buzuye Juventus Stadium, ibintu byatumye Ronaldo afatwa n’imbamutima maze na we abasaba imbabazi.
Uyu musore w’imyaka 33 aganira n’urubuga rwa EUFA kuri uyu wa gatatu, yatangaje ko ari ubwa mbere yari akomewe amashyi n’abafana b’ikipe bahanganye, aboneraho no kongera gushimira abafana b’ikipe ya Juventus.
Christiano yagize ati” Kuri njye byangoye kubyiyumvisha, nongeye kuvuga nti mwakoze bafana mwese ba Juventus, Ibyo bankoreye ntibisanzwe. Ntibyigeze bimbaho kuva natangira gukina, gusa ndanezerewe cyane”.
Christiano Ronaldo yiyongereye ku bandi bakinnyi bagiye bakomerwa amashyi n’abafana b’amakipe bahanganye nka Laurie Cunningham wabaye umukinnyi rukumbi wa Real Madrid wigeze gukomerwa amashyi n’abafana ba FC Barcelona, mu gihe Diego Maradona, Ronalidinho na Andres Iniesta ari bo bakinnyi ba FC Barcelona bakomewe mu mashyi n’abafana ba Real Madrid.
Ku rundi ruhande Lionel Messi na we ari mu bakinnyi bagiye bakomerwa mu mashyi n’abafana b’ikipe ahanganye na yo. Uyu afite agahigo ko kuba yarakomewe mu mashyi n’abafana b’ikipe y’igihugu ya Brasil ihora ihanganye na Argentina, Aba Real Betis ndetse n’aba Atletico Madrid bigeze kumukomera amashyi nyuma yo kwandagaza Atletico Madrid akanayitsinda ibitego 3 mu mukino umwe.