Ronaldinho yanze kuripfana ubwo yabazwaga umuhanga hagati ya Messi na Christiano Ronaldo
Ronaldinho Gauco yashimangiye ko Lionel Messi ari we mukinnyi wa mbere mu mateka, anasobanura impamvu ituma ari we ahitamo kurusha Christiano Roaldo wa Juventus.
Ronaldinho yamaranye na Messi imyaka 3 muri FC Barcelona mbere y’uko uyu mwami w’amacenga ayisohokamo muri 2008 yerekeza muri AC Milan yo mu gihugu cy’Ubutaliyani.
Kuva uyu mugabo yava muri Barcelona, Messi yahise atangira gukora ibitangaza, aca uduhigo dutadukanye dutuma Ronaldinho ashimangira ko ari we wa mbere.
Ronaldinho yagize ati” Nta gushidikanya ko ari we wa mbere mu mateka. Nta muntu n’umwe wigeze akora ibyo Messi yakoze. Ndizera ko azakina nk’indi myaka 20. Byaba byiza abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kumureba.”
Ronaldinho yanavuze ko byaba byiza FC Barcelona ibitse mu kabati nimero 10 uyu musore yambara, yanigezwe kwambarwa na Ronaldinho mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Ati” Ndatekereza ko nagenda ntawundi wagakwiye gukora kuri nimero 10 ya Messi.”
Ku bijyanye n’urubanza rukunze kugora abantu hagati ya Messi na Christiano Ronaldo, Ronaldinho yavuze ko ako ari akabazo koroshye cyane kuvuga umuhanga.
Ati” ku bwanjye kuvuga umuhanga muri bo nakabazo koroshye cyane. Nkunda imikinire ya Messi. Uwo wundi na we ni umukinnyi mwiza, ufite byose, gusa njye nkunda imikinire ya Messi.”
N’ubwo Ronaldinho avuga ko Messi ari we wa mbere, ntashidikanya ko abakinnyi nka Pele, Diego Maradona, Zinedine Zidane na Ronaldo Nazario ari abakinnyi beza bagiye bagacishaho mu bihe byabo.
Messi ushimagizwa n’igihangage Ronaldinho ni we mukinnyi umaze gutsindira FC Barcelona ibitego byinshi mu mateka yayo. Amaze kuyitsindira ibitego 556 mu mikino 641, by’umwihariko uyu mwaka akaba amaze kuyitsindira ibitego 4 mu mikino 2 amaze kuyikinira.