Ronaldinho n’umuvandimwe we bagiye kujyanwa mu nkiko
Ubushinjacyaha bwo muri Paraguay bwanzuye ko buri bugeze imbere y’urukiko icyamamare mu mukino w’umupira w’amaguru Ronaldinho n’umuvandimwe we unasanzwe ari umujyanama we Roberto Assis bashijwa kwinjira muri iki gihugu bakoresheje pasiporo z’impimbano.
Ku wa 4 Werurwe nibwo inzego z’umutekano muri Paraguay zataye muri yombi Ronaldinho n’umuvandimwe we zibashinja kwinjira muri iki gihugu bakoresheje pasiporo zifite nimero zanditse ku bandi.
Aba bavandimwe bageze muri Paraguay ku wa Gatatu aho bari bagiye kubera impamvu z’akazi.
Nyuma yo gusanganwa izi pasiporo bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi iri mu murwa mukuru w’iki gihugu Asuncion, aho bahaswe ibibazo mu gihe cy’amasaha atandatu ariko bo bakiregura bavuga ko izi pasiporo bazihawe nk’impano.
Umushinjacyaha Federico Delfino iki gihe yafashe umwanzuro w’uko bahabwa ikindi gihano ntibagezwe imbere y’urukiko, gusa uyu mwanzuro waje kuvuguruzwa byemezwa ko kuri uyu wa 7 Werurwe baza guhura n’umucamanza akaba ari we uri bwemeze niba barekurwa cyangwa bakomeza gufungwa mu gihe hakiri gukorwa iperereza.
Umunyamategeko w’uyu mukinnyi Sergio Queiroz yemereye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press ko koko uyu mukinnyi yatawe muri yombi ariko avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo we n’umuvandimwe we barekurwe.
Muri Nyakanga 2019 uyu mukinnyi kandi yari yatswe pasiporo ya Espagne kubera kutishyura imisoro n’amande yari yaciwe kubera kubaka muri Brazil binyuranyije n’amategeko.