Ronaldinho Gaucho ari muri Kenya
Umunya-Brazil Ronaldinho Gaucho wakoze ibyo benshi bita amateka mu mupira w’amaguru yageze muri kenya mu bikorwa byo guteza umukino w’abakiri bato muri iki gihugu.
Ronaldinho yatumiwe na sosiyete ya Betika ikora ibyo gutega ku mikino muri Kenya ifatanyije na kompanyi ya Extreme Sports. Yageze muri Kenya kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ugushyingo 2018 yakirwa n’abafana b’umupira w’amaguru muri Kenya.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018 azaba ari umushyitsi mukuru mu gikorwa kizaba gikuriwe n’umukino uzahuza abakanyujijeho bava mu gice cy’Iburasirazuba n’abava mu gice cy’Iburengerazuba bwa Kenya, umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu Saa yine za mu gitondo ku masaha ya Kenya.
Kuri iki cyumweru , Ronaldinho wakiniye amakipe nka PSG, FC Barcelona na AC Milan azaba ari mu ikipe y’abakanyijijeho (Football Veterans) izakina n’ikipe ya Sofapaka isanzwe iterwa inkunga na Betika yamutumiye.