AmakuruImikino

Romelu Lukaku ni umukinnyi mushya wa Inter de Milan bidasubirwaho

Ikipe ya Internazionale Milano yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, yemeje ko yamaze gusinyisha Umubiligi Romelu Lukaku wakiniraga Manchester United yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

Ni inkuru yemejwe n’ikipe ya Inter de Milan ndetse na Manchester United yakiniraga zombi zibicishije ku mbuga nkoranyambaga zazo.

https://twitter.com/Inter/status/1159489181867028480

https://twitter.com/ManUtd/status/1159485268728143874

Uyu Mubiligi ufite inkomoko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasinye imyaka itanu yo gukinira Inter. Ni nyuma yo gutsinda ikizami cy’ubuzima ku munsi w’ejo ku wa gatatu.

Lukaku watanzweho amafaranga abarirwa muri miliyoni 73 z’ama-Pounds, akimara gusinya yatangaje ko Inter ari yo kipe yonyine yifuzaga, bityo icyamujyanye mu Butaliyani akaba ari ugusubiza iyi kipe ubuhangage yahoranye. Ni mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’iyi kipe.

Ati” Inter ni yo kipe yonyine nashakaga. Nzanwe hano no kongera kugarura Nerazzurri (Inter) ku mwanya w’icyubahiro.”

Romelu Lukaku yerekeje muri Inter de Milan, nyuma y’iminsi akorera imyitozo muri Anderlecht y’iwabo mu Bubiligi.

Mu cyumweru gishize byari byitezwe ko ashobora kwerekez muri Juventus yashakaga kumugurana Umunya-Argentine Paulo Dybala, gusa birangira Dybala yanze kwerekeza mu kipe ya Manchester United.

Lukaku yari amaze imyaka ibiri akinira Manchester United nyuma yo kuyigeramo muri 2017 aguzwe muri Everton miliyoni 75 z’ama-Pounds, akaba yarashoboye gutsindira iyi kipe y’i Manchester ibitego 42 mu mikino 96 yayikiniye.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger