Roma: Papa yasohotse mu bitaro
Nyuma y’iminsi ibiri ari mu bitaro, papa Francis yasohotse mu bitaro none ku wa 01/Mata/2023. Papa yagiye mu bitaro ku wa Kane kubera indwara ikomoka ku buhumekero.
Akimara kuva mu bitaro yagaragaye mu modoka agenda amwenyura aramutsa abantu ari mu nzira agana i Vaticani. Avuye mu bitaro mbere y’ iminsi mike ngo muri Kiliziya Gatolika batangire icyumweru gitagatifu kuko ejo ku itariki 2/Mata/2033 hazaba umunsi mukuru wa Mashami.
Ku wa gatanu, umuvugizi wa Vaticani Matteo Bruni yavuze ko Papa atazayobora imihango ikorwa ku munsi mukuru wa Mashami.
Papa Francis akomoka mu gihugu cy’ Argentina ariko muri Mata akaba azizihiza isabukuru y’imyaka cumi amaze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Ubuzima bwa papa bukomeje gukomera bitewe n’uko yigeze kubagwa ibihaha agifite mu myaka 20 ndetse no minsi ishize mbere y’ uko ajya mu bitaro yagenderaga mu igare ry’ abafite ubumuga bitewe n’ uburwayi bw’ ivi yagize.