Rocky Kirabiranya yavuze ku mukobwa bivugwa ko bagiye kurushinga
Kirabiranya Rocky ni Umunyarwanda umaze kubaka izina cyane mu gusobanura filime azikura mu ndimi z’ amahanga azishyira mu Kinyarwanda. Nubwo asobanura yitwa Rocky Kirabiranya siyo mazina yahawe n’ ababyeyi ahubwo ngo kuri we izina ni nk’ ipeti bityo yongera izina ku mazina ye buri uko yumva avuye ku rwego runaka ageze ku rundi.
Mu minsi mike ishize, Rocky Kirabiranya uzwi n’abareba agasobanuyeku mazina menshi atandukanye nka Shyashya, Ngombwa, Inyangamugayo Ryahamye, Landlord, Byose, Animateur, Des etude n’ayandi, hari ifoto ye ari n’umukobwa yagiye hanze yifuriza abantu kugira icyumweru cyiza.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi iyo foto iracyazenguruka ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko agiye gukora ubukwe mu biharaye nka Save the date , Rocky rero yabihakanye avuga ko nta bukwe ateganya gukora vuba bityo ko ibyo bintu ari ibihuha.
Aganira n’imwe muri televisiyo ikorera kuri internet hano mu Rwanda, yagize ati : ” Oya nanjye icyo kintu maze iminsi nkibona bavuga ngo mfite ubukwe, umuntu ashobora kubona ifoto, ikimuje mu mutwe akaba aricyo yandikaho , ati aba bantu bagiye gukora ubukwe, bavuye mu rukiko, cyane ko muri iyi minsi byoroshye gukwirakwiza igihuha ku mbuga nkoranyambaga, ubukwe nta buhari ni ifoto gusa babonye, nta bukwe buhari nta bukwe mfite, nta bukwe nteganya vuba, nibuba nzabatumira ntabwo nabyihererana ngo ntegure ubukwe batabizi, kandi ubukwe bwa cyami bugomba kuba bwaratangajwe.”
Abamwumva muri filime asobanura barabizi, mu kazi ke akunda kwitaka cyane , aho avuga ngo Ndi byose, Ndahumura, Ndi sheriff w’ umujyi wose, Sinikoraho n’ ibindi, aha rero yavugaga ko ubukwe bwe buzaba ari ubwa cyami( ubwo mu muryango w’abami) bityo ko abantu bose bagomba kuzabimenya kandi ari we ubitangaje.
Mukiganiro yigeze kugirana na televisiyo imwe mu zikorera mu Rwanda yavuze ko izina Ngombwa akunda no gukoresha asobanura ari rimwe mu mazina ari ku irangamuntu ye.
‘Kirabiranya’ ubusanzwe ni indwara y’ urutoki ariko ngo yaryiyise mu rwego rwo kwivuga ibigwi nk’ uko kera abagabo bateraniraga mu bitaramo bakivuga (bakavuga ibyivugo byabo).
Yagize ati “Kirabiranya reka tureke kubyita indwara y’ urutoki tubyite nk’ icyorezo. Kera hajyaga habaho akagoroba k’ abasore, abasaza , harimo n’ umwami bakivuga. Umwe akavuga ibyo yakoze, muri uko kwivuga umwe hari igihe yahagurukaga akavuga ngo njyewe Ndi icyago, Ndi icyorezo, nishe uyu ngira gutya na gutya. Abenshi bagarukaga ku kuvuga ngo ndi icyago ndi icyorezo ikintu kiza gikuraho”
Kirabiranya akomeza agira ati “Nanjye rero naje nibanda ku muco ntabwo ari ubwibone cyangwa kwiyita indwara y’ ibitoki, hari ushobora kubyumva kirabiranya yaramuciriye urutoki akababara ariko ni ukwivuga, ni umuco”
Naho ku bijyanye no kuba yaravuze ngo ‘Sinikoraho’ iri jambo rigasakara hose mu Rwanda ndetse rikaba rikoreshwa cyane, yavuze ko iyo uvuze ngo ‘Sinikoraho’ uba ufite ubushobozi burenze ubw’abandi bose, uba ufite abantu bakubyutsa, bakoza, bakugaburira, bagutwara, bagufungurira imiryango y’imodoka, bagufurira, bakwambika n’ibindi byose umuntu akenara gukora buri munsi, icyo gihe aba afite amafaranga menshi cyane, Rocky rero ntiyikoraho.
Rocy Kirabiranya yatangiye gusobanura filime mu mpera za 2015, avuga ko filime 5 za mbere yasobanuye zitasohotse ahubwo yicaraga akazumva we ubwe kugira ngo yumve icyo yakongeramo.