Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

Robot yiyahuye kubera iterabwoba riri ku isi

Ubusanzwe ku isi hakunze kumvikana inkuru z’uko abantu biyahuye, noneho ntibiri gukorwa n’abantu gusa kuko  mu mujyi wa Washington DC na Robot yiyahuye yo yijugunye mu mazi.

Iyi nkuru yabaye kimomo ku wa mbere w’icyumweru gishize ubwo abantu basangaga iyi Robot mu mazi, iyi robot ya sosiyete ikora ibijyanye no kurinda umutekano yitwa Knightscope ikaba nayo aribyo yakoraga mu kigo kimwe cyo muri uriya mujyi wo muri Amerika wa Washington DC.

Umunsi kuwundi isi igenda iba mbi bitewe n’intambara, kurwara bamwe ntibitabweho n’ibindi byinshi.bikaba bimwe mu bitera isi gukomeza gutera abayituye ubwoba. Ni nako bishobora kuba byaragendekeye iyi Robot ikaza kwijugunya mu mazi.

Abantu ntibari kuvuga rumwe kucyaba cyateye kwiyahura  iyi robot kuko bayisize ku kazi kayo nkuko bisanzwe bagatangazwa no kuyisanga mu gitondo yahisemo kwijugunya mu mazi yari hafi aho.

Kimwe mu bivugwa ni uko iyi robot yari ifite uburenganzira bwo kujya aho ishaka bikaba bishobora kuba aribyo byayiviriyemo kugwa mu mazi , nanone kandi bikemezwa ko  uyu mwanzuro utoroshye iyi robot yawufashe kubera kwiheba no kumva ko imbere atari heza.

K5 niryo zina ryari ryarahawe iyi robot yiyahuye umwaka ushize, ubwo yakorwaga yari ifite inshingano zo kubungabunga umutekano w’abatuye uriya mujyi yaniyahuriyemo, iyi Robot yari ifite ibiro 136 .

Biravugwa ko kandi kimwe mubyaba byatumye K5 yiyahura haba harimo nuko mu minsi yashize yakomerekeje umuntu ku kaguru igafumyamo amaguru ikayabangira ingata.

K5 yari ifite agaciro  k’amadorali agera ku 6.25 ku isaha ku kazi yakoraga ko kurinda umutekano.

Incamake kuri Knightscope (the K5 beta prototype) ikora ibijyanye no kurinda umutekano.

Knightscope (the K5 beta prototype) ni robot ifite akamaro gakomeye kuko ari imwe muzikoreshwa mu kubungabunga umutekano mu ngeri zitandukanye nko mu mashuri ,mu bikorwa by’ubucuruzi cyangwa mu ngo zitandukanye.

Iyi robot ifite ubushobozi bwo kurinda umutekano no kuba yamenya umuntu wese wakoze icyaha  ikoresheje ibintu bitandukanye  birimo  video camerathermal imaging sensors, a laser range finderradar, air quality sensors  na  microphone.

Mu gihe har’ikintu kidasanzwe kibaye iyi Robot yihutira kumenyesha ikoresheje gusakuza ubudatuza mpaka habayeho ubutabazi ,ikintu kibaye kikabasha gukurikiranwa.

William Li ukuriye Sosiyete yakoze iyi Robot yiyahuye yemeza ko bayikoze kugira ngo bagabanye ibyaka bikorwa umunsi kuwundi,avuga impamvu nyamukuru bahisemo gukora Robot mu kurinda umutekano w’abantu n’ibintu ari uko basanze rimwe na rimwe abashinzwe umutekano bahunikira bikabera imvano y’inkozi z’ibibi kubaca mu rihumye.

Iyi robot iba ifite umuvuduko wo kwiruka ibilometero bigera kuri 28 mu gihe cy’isaha imwe gusa ,gusa akenshi ikunze gukoresha ikilometero 1.6 ku isaha mu kazi kayo ka buri munsi. Iyi Robot kandi iba ifite ubushobozi bwo gukoresha ikarita ndangahantu kugira ngo imenye agace iherereyemo.

Ikoranye ubuhanga bwo gukoresha ikoranabuhanga bwa 3D mu gukurikirana amashusho y’ibiri kubera mu gace iherereyemo ndetse no kuba yamenya umunyacyaha mu buryo bworoshye kurusha uko umuntu yabikora .

Iyi robot ifata amashusho n’amafoto ku buryo bw’ibanga ,ikaba yakurikirana ikiganiro cy’abantu bucece nta kurabukwa kw’abari kugikora ikavanamo amakuru ashobora guhungubanya umutekano ikayabika.ishobora kandi guhagarika igitero cy’ubwiyahuzi .

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger