Robertinho yemeye kugabanya umushahara ngo agume muri Rayon Sports
Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho yemeye kugabanya umushahara yasabaga kugira ngo agume muri Rayon Sports byavugwaga ko agiye gusohokamo agasimburwa na Cassa Mbungo Andre umaze iminsi atandukanye na Kiyovu Sports.
Amakuru yizewe agera kuri Teradignews avuga ko Robertinho yemeye ko amafaranga yasaba ko yahembwa yava ku madorali ya Amerika 6500 (Hafi miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda) akaguma ku 3300 (Hafi miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda)asanzwe ahembwa.
Aya makuru kandi akomeza avuga ko Rayon Sports yari yatangiye kuganira na Cassa Mbungo ngo atoze Rayon Sports mu gihe Robertinho yaba akomeje kubabera ibamba aho yari kujya ahembwa 2 000 000 Frw ariko hakaba hari utuntu tumwe batari bari kumvikana.
Ikindi ni uko Saidi Abedi Makasi cyangwa Thierry Hitimana umwe ashobora kuba umwungiriza wa Robertinho , Umutoza Thomas Higiro akaba umutoza w’abazamu.
Thomas Higiro ni umutoza w’abanyezamu b’Ikipe y’Igihugu na AS Kigali, yaba asimbuye Ikamba Mpinu Lems (Nkunzingoma Ramadhan) wasezeye ku kazi kubera kudahemberwa igihe.
Makasi wifuzwa muri Rayon Sports ubu atoza Espoir FC nk’umutoza wungirije. Afite inararibonye mu mupira w’amaguru kuko yakiniye amakipe menshi atandukanye.
Mbere yo gusoza gukina umupira w’amaguru mu 2012, Makasi yakiniye amakipe atandukanye nka Express FC (Uganda), Renaissance de Kigali (Rwanda), Kampala City Council FC (Uganda), SC Villa (Uganda), FC Brussels (U Bubiligi), KV Mechelen (U Bubiligi), FC Brussels (U Bubiligi) Sakaryaspor (Turikiya) Hapoel Petah Tikva (Israël), Maccabi Herzliya (Israël), Hapoel Be’er Sheva F.C (Israël), Difaa El Jadid (Maroc), Widad Fez (Maroc) Rayon Sport (Rwanda) na Espoir FC (Rwanda).
Uyu mutoza yanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuva mu 2003 kugera mu 2009. Ari mu ikipe yakinnye igikombe cya Afurika rukumbi u Rwanda rwitabiriye muri Tunisia mu 2004, aho yanatsinze igitego RDC, igihugu cye cy’amavuko.