AmakuruAmakuru ashushye

Robertinho yashwishurije Rayon Sports ku byo kongera amasezerano

Umutoza wa Rayon Sports umunya-Brazil Robertinho yatangaje amagambo arimo ukuri gukabije maze avuga ko mu gihe nta gikozwe mu maguru mashya arisubirira iwabo cyangwa se akerekeza ahandi.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kugeza ubu, amasezerano y’umutoza Robertinho muri Rayon Sports azarangira tariki 25 Ukuboza uyu mwaka, harabura iminsi 15 yonyine, byagiye bivugwa ko hari amakipe menshi yamubengutse yewe bakanavuga ko azava muri Rayon Sports na we akemeza ko hari amakipe yamuganirije ngo ajye kuyatoza.

Abajijwe ku hazaza he muri Rayon Sports , umutoza Robertinho yavuze ko yaganiriye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bakishyirira agati mu ryinyo bityo ko nibikomeza gutya azisubirira iwabo.

Yagize ati ” Njyewe mvugiraho, murabizi ko hari amakipe menshi kandi akomeye yamvugishije ngo njye kuyatoza, amasezerano yanjye azarangira tariki 25 Ukuboza, naganiriye na Perezida ndetse na komite ya Rayon Sports ku byo kongera amasezerano ariko nta mwanzuro uhamye bari bampa. Mfite umuryango muri Brazil, nibikomeza gutya nzasubirayo, uko ni ukuri kandi mvugisha ukuri.”

Robertinho agomba kwerekeza iwabo muri Brazil mu kiruhuko tariki ya 25 , amakuru agera kuri Teradignews avuga ko uyu mutoza nagenda adasinye amasezerano azigumira muri Brazil ntagaruke muri Rayon Sports.

Robertinho aherutse kubwita KT Radio ko Gor Mahia yamwegereye inshuro nyinshi ngo ajye kuyitoza kuko umutoza wayitozaga batandukanye ndetse ko hari n’amakipe yo muri Algeria amwifuza.

Robertinho ntahwema kuvuga ko yubaha ikipe ya Rayon Sports kuko ari yo yamufunguriye imiryango nyuma yo kuyigeramo akitwara neza bityo atifuza kuba yagenda ariko yongeraho ko agomba no gutekereza nk’umunyamwuga kuri ejo hazaza he n’umuryango we, bityo ibiganiro bigenze neza ahandi atabura kugenda.

Umutoza Robertinho mu mezi arenga gato 5 yari amaze muri Rayon Sports yayifashije kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro aho yatsindiwe na Mukura kuri penaliti, yanayifashije kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF Confederation cup ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika.

Umutoza Robertinho ashobora gusohoka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger