Amakuru ashushyeImikino

Robertinho: Njye siniteguye gutoza Rayon Sports igihe cyose tutarumvikana

Umunya-Brasil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo utoza ikipe ya Rayon Sports, yeruye avuga ko atiteguye gutoza Rayon Sports mu mikino y’igikombe cy’amahoro mu gihe ubuyobozi bwakomeza kwishyirira agati mu ryinyo ntibamuhe amasezerano.

Uyu munya-Brasil wageze muri rayon Sports mu mpera z’ukwezi kwa Kamena umwaka ushize aje gusimbura umubiligi Ivan Minaert, yabanje gusinya amezi atandatu ararangira yongererwa andi atandatu nabwo bibanje gusa nibiteza ibibazo dore ko yari yanafashe umwanzuro wo kwisubirira iwabo muri Brazile, kugeza ubu akaba amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona ya 2018/2019 kiri no muri bimwe mu byo bari bamusabye.

Robertinho ahamya ko nta kabuza yatandukana na Rayon Sports shampiyona ikirangira mu gihe itakwihutira kumwongerera amasezerano mbere y’uko shampiyona irangira dore ko habura umukino umwe gusa iyi kipe y’ubururu n’umweru izakinamo na Marine FC.

Ikindi gishobora gutuma uyu mutoza afata umwanzuro wo gusohoka muri rayon Sports akajya gushakira ahandi, harimo no kuba iyi kipe itarihutiye kuvugurura amasezerano y’abamwungiriza nk’uko yabibwiye Flash FM dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Nibyo amasezerano yanjye azagera ku musozo nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona, njye siniteguye gutoza Rayon Sports mu mikino y’igikombe cy’Amahoro igihe cyose baba batampaye amasezerano mashya.”

yakomeje agira ati “Kugeza ubu abayobozi ba Rayon Sports twaricaranye, mbabwira ko nifuza ko bampa amasezerano mashya, ndetse bakanayaha abatoza dukorana ariko kugeza ubu ntacyo barabikoraho.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo buvuga ko buri gukora ibishoboka ngo buhe uyu mutoza amsezerano mashya, gusa bukavuga ko hari ibyo butarumvikana n’umurenkunaga wabo mukuru.

Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Fredy, yavuze ko batangiye ibiganiro n’uyu mutoza, ndetse ko mu minsi iri imbere ikibazo cye gishobora gukemuka.

Ati” Turi gukora iyo bwabaga kugira ngo Robertinho abone amasezerano mashya, kuko ni umutoza watweretse ko ashoboye mu mwaka umwe tumaranye. Ku ruhande rwacu nta kibazo dufite, ahubwo turacyavugana n’umuterankunga ku masezerano ye, kuko na yo igira uruhare mu kumuhemba. Mu gihe gito turizera ko bizaba byakemutse.”

Rayon Sports ikirimo kurwana no kongerera umutoza amasezerano, izakina umukino wa nyuma wa shampiyona n’ikipe ya Marine FC kuwa Gatandatu, umukino iyi kipe izanahererwaho igikombe cya shampiyona kizaba kibaye icya cyenda mu mateka yayo.

Mu gihe yaba agiye ashobora kongera gutoza hano ku mugabane wa Afurika kuberako hari amakipe menshi amwifuza.

Robertinho muri Rayon Sports azibukwa cyane na benshi kubera ko yafashije iyi kipe kwandika amateka muri Afurika y’iburasirazuba akayigeza muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Yagejeje Rayons Sports muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, anatsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2018 na Mukura Victory Sports kuri penaliti.

Yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe gitegurwa n’ikigega Agaciro Development Fund mu gihe iyi kipe yabaye iya gatatu muri Heroes Cup 2019, aya marushanwa yombi akaba ahuza amakipe ane ya mbere.

Rayon Sports izahura na AS Kigali mu ijonjora ribanziriza imikino ya 1/8.

Robertinho yavuzeko shampiyona nirangira batamuhaye amasezerano atiteguye gutoza imikino y’igikombe cy’amahoro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger