Robertinho aragarukana abakinnyi babiri bo muri Brazil
Robertinho wari uzwi nk’umutoza mukuru muri Rayon Sports nyuma akaza kwerekeza iwabo muri Brazil bivugwa ko atazagaruka bitewe n’ikererwa ryo kumwongerera amasezerano, agomba kugaruka mbere ya CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda ndetse azanye abakinnyi babiri bo muri Brazil.
Mu kiganiro KT Radio yagiranye na Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi, yemeje ko bamaze kumvikana n’uyu mutoza mukuru wa Rayon Sports, biteganyijwe ko azaza nyuma y’igikombe cy’amahoro, akaza azanye n’abakinnyi babiri bakomoka muri Brazil.
Yagize ati “Ibijyanye n’amasezerano na Robertinho twamaze kubyumvikana igisigaye ni ukuzaza aje gusinya, twavuganye ko azaza agategura CECAFA, noneho n’umutoza Wagner do Nascimento usanzwe amwungiriza na we agafata ikiruhuko.”
Ku Cyumweru tariki 2 Kamena mu masaha y’umugoroba ni bwo Robertinho yavuye mu Rwanda asigiye Manager we akazi ko kumvikana na Rayon Sports akaza asinya amasezerano mashya dore ko ayo yari afite yari yarangiye.
Robertinho muri Rayon Sports azibukwa cyane na benshi kubera ko yafashije iyi kipe kwandika amateka muri Afurika y’iburasirazuba akayigeza muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.
Nyuma y’ibi yanayihesheje igikombe cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.
Mu byo uyu mutoza yasabaga Rayon Sports harimo umushahara ungana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ku kwezi ($5000), avuye ku bihumbi bitatu mu gihe ikipe yo iri yatangaga ibihumbi bine ($4000).
Robertinho na Rayon Sports bari barumvikanye ko mu gihe ikipe yaba itwaye shampiyona, yazahabwa agahimbazamusyi ka $5,000 na $3,000 mu gihe yaba yegukanye igikombe cy’Amahoro.
Ikindi asaba ni uko yahabwa 7% by’amafaranga iyi kipe yatsindira mu gihe yaba igeze mu cyiciro runaka cy’amarushanwa ya CAF izakina mu mwaka utaha w’imikino, aho izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League 2019/20.