AmakuruPolitiki

Robert Mugabe yagejeje mu rukiko abantu bamwibye igikapu kirimo $150,000

Urukiko rwo muri Zimbabwe rwabwiwe ko ivalisi yari irimo amadolari 150 000 y’amerika yibwe mu nzu y’uwahoze ayobora icyo gihugu, Robert Mugabe.

Abakurikiranyweho buriya bujura harimo umwe muri benewabo wa Mugabe witwa Consitantia Mugabe uregwa kuba yareretse bariya bajura aho amafaranga yari ari. Harimo kandi umurinzi wabafashije kuyatorokana.

Constantia Mugabe ufite icyo apfana na Robert Mugabe bivugwa ko yemereye abakozi bakora akazi ko gukubura kwinjira mu nzu iri ahitwa Zvimba hanze y’umurwa mukuru Harare.

Umushinjacyaha avuga ko ibimenyetso byerekana ko abakekwa aribo bakoze buriya bucura ari uko bahise bagura ibintu bihenze harimo imodoka ya Toyota Camry n’inzu ifite agaciro k’ibihumbi $20.

Uvugwaho kugura biriya bintu bihenze ni Johanne Mapurisa, undi witwa Saymore Nhetekwa ngo yaguze Honda n’ubushyo bw’inka agura n’ingurube nyinshi zo korora.

Bwana Robert Mugabe ufite imyaka 94  yavanywe ku butegetsi n’igisirikare muri 2017 yakunze gushinjwa kubaho mu buzima buhenze mu gihe abanya Zimbabwe basanzwe bariho mu bukene. Ubwo bujura bivugwa ko bwabaye nyuma y’itariki ya mbere y’ukwezi gushize.

Muri Zimbabwe amafaranga y’amahanga arashakishwa cyane muri icyo gihugu kibasiwe n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu.

Mugabe yasimbuwe ku butegetsi na Emmerson Mnanangwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger