AmakuruAmakuru ashushye

Robert Bayigamba wahoze ayobora Minispoc yarekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, rwarekuye by’agateganyo Robert Byabagamba wahoze ari Minisitiri w’urubyiruko, umuco na Siporo ukurikiranweho icyaha cyo kwihesha umutungo w’undi muntu atabifitiye uburenganzira.

Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumurekura, nyuma yo gusanga nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gukurikiranwa afunze.

Ubutunzi Bayigamba ashinjwa kwihesha ni ibibanza bitatu biri mu mujyi wa Kigali yagurishije abantu batatu batandukanye.

Umwe muri aba bantu ni uwitwa Claude Hagenimana yemeye kugurisha ku gaciro ka miliyoni 850 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku ikubitiro Hagenimana ngo yishyuye igice cya mbere kingana na miliyoni 220 z’amafaranga y’u Rwanda, andi akaba yaragombaga kuyishyura nyuma y’ukwezi amaze kubona inguzanyo yari yemerewe na banki.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kugurisha ibyo bibanza na Hagenimana, Bayigamba yagurishije umutungo utari uwe, ngo kuko kimwe muri ibyo bibanza cyari ingwate ya ADEPR bari baragiranye amasezerano ya mbere y’ubugure, ariko ubugure ntibuze kuba, nubwo iri torero ngo ryari ryaramwishyuye igice cya mbere cya miliyoni 380.

Mu kwiregura, Bayigamba yemeye ko koko yagiranye amasezerano y’ubugure n’itorero rya ADEPR mu mwaka wa 2016 yo kugura ibibanza by’ahubatse ikigo cye cy’ubucuruzi cya Manumetal mu mujyi wa Kigali.

Iri torero ngo ryishyuye igice cya mbere gihwanye na miliyoni 380, ariko riza kunanirwa gukomeza kwishyura kubera ibibazo byarivutsemo, abayobozi bashya bakamubwira ko batagifite igitekerezo cyo kugura ibibanza.

Mu masezerano mashya Bayigamba yagiranye na ADEPR, hemejwe ko iri torero rimwemerera kugurisha ibibanza bibiri rikaba rigumanye kimwe cyagombaga gusubizwa hamaze kwishyurwa amafaranga ADEPR yari yamuhaye.

Aha ni ho umuguzi wa kabiri, Hagenimana Claude yinjiriye na we yumvikana na Bayigamba miliyoni 850 ndetse ahita yishyura miliyoni 220 z’ibanze.

Ibibazo byaje kuvuka ubwo Hagenimana yasabaga nyir’umutungo kumuha icyangombwa cy’uko atagira umwenda bikagaragara ko abereyemo umwenda ikigo cy’imisoro ndetse ko kimwe mu bibanza cyari ingwate ya ADEPR.

Robert Bayigamba ngo yandikiye Hagenimana amumenyesha ko asheshe amasezerano y’ubugure bari bafitanye ndetse amusaba ko yaza bakumvikana uko asubizwa igice yari yishyuye.

Bayigamba yabwiye urukiko ko yafashe iki cyemezo kuko Hagenimana yari yatangiye kumukwiza ahantu hose ko yagurishije ibibanza bye inshuro nyinshi.

Mu gushakisha umuguzi mushya, haje uwemera kwishyura miliyari imwe na miliyoni 200, Bayigamba avuga ko yari gukuramo igice cyo kwishyura imyenda y’abaguzi ba mbere.

Gusa aya masezerano na yo ntiyaje kurangira kuko iki kigo cyagaragaje impungenge z’amategeko nticyemere kwishyura nubwo hari hatangiye inzira yo kucyandikaho imitungo.

Hagenimana Claude yafashe icyemezo cyo gutanga ikirego avuga ko Bayigamba yamugurishije umutungo adafiteho uburenganzira.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger