RNP yatangiye kwandika abasore n’inkumi bifuza kwinjira muri polisi y’igihugu
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasohoye itangazo rihamagarira abasore n’inkumi barangije amashuri atandatu yisumbuye babishaka, ko bakwiyandikisha kujya muri Polisi y’u Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara,ejo kuwa kabiri tariki 7 werurwe 2018, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibikorwa byo kwandika abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda byatangiye bikazarangira ku itariki ya 30 werurwe 2018.
Bimwe mu bisabwa kugira ngo umuntu abe yakwiyandikisha asaba kwinjira muri polisi, harimo kuba ari umunyarwanda, kuba ari ingaragu,kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta, kuba afite ubuzima buzira umuze, kuba afite imyaka 18 y’amavuko kandi atarengeje imyaka 25, kuba atarakatiwe n’inkiko igifungo cyirenze amezi 6 cyangwa adakurikiranyweho icyaha gikomeye no kuba afite impamyabushobozi y’amashuri 6 yisumbuye ( A2).
ubonye wujuje ibisabwa Kwiyandikisha ni ku biro bya Polisi byo ku rwego rw’akarere utuyemo(District Police Unit DPU) witwaje ifishi yujuje neza iriho ifoto.iyo fishi ikaba iboneka ku rubuga rwa Polisi www.police.gov.rw sibyo kandi uzitwaza fotokopi y’impamyabushobozi y’amashuri wize iriho umukono wa noteri,fotokopi y’irangamuntu na fotokopi y’icyemezo cya muganga wemewe na leta naho utazabona murandasi(internet) azasanga iyo fishi ku biro bya Polisi ku rwego rw’akarere.