RMC yategetse ikinyamakuru cyandika hano mu Rwanda gusaba imbabazi Safi n’umugore we
Urwego rushinzwe itangazamakuru mu rwanda, RMC , rwategetse Touch Rwanda gusaba imbabazi Safi n’umugore we Niyonizera Judith kubera inkuru baherutse gushyira hanze igaruka ahanini ku kazi uyu mugore wa Safi akora muri Canada.
Mu minsi ishize hari amakuru yatangajwe n’iki kinyamakuru avuga ko Niyonizera Judith muri Canada yicuruza ubundi agakora isuku muri za Restaurants, kuko mu Rwanda hari abagisuzugura imirimo runaka. Gusa ntibagaragaza ibihamya aya makuru.
Ibi nibyo byatumye Safi Madiba ajyana ikirego muri RMC arega aba banditse iyi nkuru kuko yabifashe nko gusebya izina rye kandi ariryo rimugaburira umunsi ku wundi bitewe n’akazi k’ubuhanzi akora.
Iyo atari iby’umuziki cyangwa ibyo kuba yaravuye muri Urban Boys, izina Safi rivugwa mu itangazamakuru avugwaho amakuru y’umugore we Judith uba muri Canada ahanini hibandwa ku hahise haba bombi n’uburyo babayeho.
Uru rwego rushinzwe itangazamakuru nyuma yo kumva impande zombi, banzuye ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda byandika inkuru z’imyidagaduro bikwiye kugira ubunyamwuga mu nkuru bakora.
Kuri uyu wa kabiri nibwo Safi, umuvugizi Jean d’ Amour Kwizera ndetse n’abaregwa bose bitabye ku cyicaro gikuru cya RMC kugirango bakemure iki kibazo.
“Nk’umuhanzi ntekereza ko izina ryanjye ryaharabitswe n’iki gitangazamakuru , ninjiza kubera izina ryanjye, ndumva bakwiye kuryozwa ibyo bakoze bakanyangiriza izina.” Safi abwira abashinzwe imyitwarire muri RMC.
Safi yashinjaga iki kinyamakuru gutangaza ibinyoma ku buzima bwe bwite ndetse ntibanamuhe umwanya cyangwa se umugore we ngo agire icyo avuga kuri ayo makuru bari bafite, icyo gihe ngo bari kumubwira niba ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.
Safi yakomeje avuga ko iyi nkuru yavugaga ko umugore we yicuruza akanakoropa amazu muri Canada aho aba kandi nyamara umugore we atarigeze akora ako kazi , ibi safi yabivugaga yerekana n’amakarita y’akazi atandukanye yerekana aho umugore we yagiye akora hatandukanye.
Safi yavuze ko iki kinyamakuru kitigeze gikora ubushakashatsi mbere yo gukora iyo nkuru kuko ngo nta n’ubutumwa bugufi yabonye bw’umunyamakuru bumubaza ibyerekeye aya makuru.
Ubwo habazwaga umunyamakuru Frank Iradukunda wakoze iyi nkuru impamvu atabajije impande zombi mbere yo gushyira hanze iyi nkuru, yireguye avuga ko yagerageje kuvugisha umugore wa Safi ariko ntamubone ndetse ko yumvaga atari ngombwa kandi afite ibimenyetso, Abashinzwe imyitwarire muri RMC bahise bavuga ko ibyo bitagaragaza umunyamwuga.
Yanireguye avuga ko inkuru itavugaga kuri Safi ahubwo ko yavugaga ku mugore we.
Iradukunda yakomeje avuga ko amakuru yahawe n’abantu bazi neza umugore wa Safi muri Canada yari ahagije ngo ashyire hanze inkuru ariko RMC itesha agaciro iyi ngingo.
“Ni gute utakumva ko abaguhaye amakuru batashatse gusenya izina rye ?” LilianeUwineza, wari uri mu bakurikiranaga iki kibazo abaza umunyamakuru.
Rev. Jean Pierre Uwimana, Edmund Kagire na Liliane Uwineza, bagize komisiyo ishinzwe imyitwarire muri RMC batesheje agaciro ibyo umunyamakuru yireguzaga ahubwo bemeza ko yakoze amakosa yo kutavugisha Niyonizera kandi ari we wavugwaga mu nkuru.
Ingingo ya 6 y’amategeko agenga inkuru zigomba kwandikwa ku muntu runaka, ivuga ko ‘umunyamakuru agomba guha kubaha uburenganzira bw’umuntu ndetse n’ubuzima bwite. Amakuru y’ubuzima bwite agomba nibura kuba afite icyo amarira abantu.”
Iyi komisiyo yemeje ko ikinyamakuru cyananiwe guhuza amakuru yose. bikaba bihabanye n’ingingo ya 14 igaragaza ko umunyamakuru agomba kumva impande zose zirebwa n’inkuru ari gukora.
Bashingiye kuri ibyo, bemeje ko umunyamakuru yananiwe kuvugisha Safi cyangwa umugore we mbere yo gushyira hanze iyo nkuru.
Nyuma yo kumva impande zombi, Komisiyo y’imyitwarire muri RMC yategetse ko umunyamkuru , Iradukunda, ahagarikwa kugeza igihe azabonera ikarita ya RMC imwemerera kongera gukora.
Banihanangirije abandi bose bakora inkuru zitujuje ibisabwa, iki kinyamakuru kandi cyasabwe guhita bashakira abanyamakuru bacyo amakarita ya RMC abemerera gukora niba batayafite.
Touch Rwanda yanasabwe kwandika ibaruwa basaba imbabazi Safi , bagakuraho inkuru bakoze ndetse bakanakora inkuru isaba imbabazi ikajya ku rubuga rwabo mu gihe kitarenze amasaha 24.
Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017, nibwo Safi Madiba Niyibikora yasezeranye na Niyonizera Judith, aho bemeranyije kuzabana akaramata nk’umugore n’umugabo imbere y’imiryango n’inshuti nyuma akaza gusubira muri Canada kubera impamvu z’akazi.