River Plate yatsinze umwanzi wayo, yegukana Copa Libertadores y’uyu mwaka
Ikipe ya River Plate yo muri Argentina yaraye itsinze 3-1 Boca Juniors basanzwe bazirana urunuka, yegukana Champions league ya Amerika y’Amajyepfo ya 2018.
Aya makipe yombi yari yahuriye i Santiago Bernabeu ku kibuga cya Real Madrid, aho umukino wo kwishyura wagombaga guhuza izi mpande zombie wimuriwe kubera imvururu zanatumye uyu mukino wagombaga kubera muri Argentina usubikwa ubugira kabiri.
Umukino ubanza wari wabereye ku kibuga cya Boca Juniors wari warangiye amakipe yombi anganya 2-2, bityo hakaba hari hategerejwe umukino wok u munsi w’ejo kugira ngo hamenyekane uwegukana Champions league ya Amerika.
Ikipe ya Boca Juniors ni yo yafunguye amazamu mbere, ku gitego cyatsinzwe na Dario Benedetto. Hari ku munota wa 44 w’umukino.
Ikigitego ni na cyo cyajyanye amakipe yombi kuruhuka.
River Plate yarushaga cyane mukeba wayo yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu gice cya kabiri cy’umukino, birangira yishyuye igitego ku munota wa 68 w’umukino. Ni igitego cyatsinzwe na Lucas Pratto.
Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 1-1, na 3-3 muri rusange.
Byabaye ngombwa ko hiyambazwa iminota 30 ya kamarampaka, kugira ngo haboneke utsinda dore ko amakipe yombi yari yananiranye.
Iyi minota y’inyongera Boca Juniors yayitangiye nabi kuko yahise yerekwa ikarita itukura yahawe umusore wayo witwa Wilmar Barrios.
Iyi karita yiyongereye ku mbaraga abasore ba River Plate bari bafite, bityo Boca Juniors icurikirwaho ikibuga ku buryo bugaragara. River Plate byaje no kuyihira kuko yahise ibona igitego cya kabiri ku munota wa 109 w’umukino ibifashijwemo na Juan Fernando Quintero, mbere y’uko Gonzalo Nicolas Martinez asoza akazi mu minota 2 y’inyongera yari ishyizwe ku mukino.