Rihanna yagizwe ambasaderi w’igihugu cye cy’amavuko
Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty yagizwe ambasaderi w’igihugu cye cy’amavuko cya Barbados akaba yabonye uyu mwanya wa ‘Ambassador Extraordinary and Plenipotentiary’ nyuma yo kubona ko urukundo akunda igihugu cye rukwiye ndetse akazabashaka kumenyekanisha igihu cye mu mahanga.’
Rihanna w’imyaka 30 y’amavuko ishingano yahawe kuri uyu mwanya ni izo kuzamura ubukerarugendo , Uburezi no kongera inshoramari muri iki gihugu. Uyu muhanzikazi kandi yari amaze imyaka irindwi ari ambasaderi w’umuco muri iki gihugu.
Ibi byatangajwe na Mia Amor Mottley Minisitiri w’Intebe wa Barbados avuga ko Rihanna ari umukobwa ukunda igihugu cye , unagifasha mu bikorwa bitandukanye birimo no kumenyekanisha iki gihugu kibarizwa mu Burasirazuba bw’ibirwa bya Caraïbes ari byo bitumye ahabwa uyu mwanya w’icyubahiro.
Rihanna nawe yatangaje ko yishimiye uyu mwanya yahawe agira ati “Ntewe ishema no guhabwa uyu mwanya n’igihugu cyanjye , Buri munya-Barbados wese azagira uruhare kuri izi nshingano kandi nditeguye nishimiye cyane izi nshingano mpawe , nzakorana neza na Minisitiri w’intebe n’ikipe ye muguha isura nshaya igihugu cyacu(Barbados).”
Ibi bije nyuma yaho Rihanna yongereye amafaranga Miliyoni 6 z’amadorali yashyiraga mu muryango yashinje witwa The Clara Lionel Foundation udaharanira inyungu ugamije gufasha, guteza imbere uburezi n’indindi gifasha c washinzwe mu 2012.