AmakuruImyidagaduroUbukungu

Rihanna na Se rurageretse kubera izina ry’ubucuruzi

Umuririmbyi Rihanna Fenty uri mu bakomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika,yajyanye se mu nkiko amushinja gukoresha izina rye ry’ubucuruzi(Business Brand) atabanje kumusaba uburenganzira bumwemerera kurikoresha.

Sew’uyu mukobwa wabaye ikimenya bose ku Isi, ubusanzwe witwa Ronald Fenty,we yasububije icyifuzo cy’umukobwa we asaba urukiko0 ko rwahagarika icyo kirego.

Rihana Fenty na Se Ronald Fenty barapfaizina “Fenty”. Ubusanzwe Rihannayahaye iri zina ubucuruzi bwe bw’ibirungo by’umubiri, ise na we yavuze ko iri zina yatangiye kurikoresha Rihanna ataravuka.

Uyu musaza yakomeje avuga ko umukobwa we ashukwa no kuba yaramamaye, bigatuma yumva ko izina rigomba kuba irye.

Rihanna ashinja se kuba yrakoresheje iri zina muri 2015, ubwo nyatangizaga ibikorwa yise “Fenty Entairtainment” byari bigamije guteza imbere ibitaramo, akazi akora, ubucuruzi no kwimenyekanisha mu myidagaduro.

Rihanna avuga ko Se atamusabye uburenganzira bwo kurikoresha.

Rihanna aragira ati”Nubwo Fenty ari izina rya Data nta bwo afite uburenganzira bwo gukorera mu izina ryanjye atansabye uburenganzira”.

Ni mugihe se na we avuga ko umukobwa we atarifiteho uburenganzira wenyine.

Yakomeje avuga ko nta na rimwe abagana ubucuruzi bwa bigeze bitiranya ibikobya bye n’ibya Rihanna.

Rihanna ngo yandikiye Sekenshi amusaba guhagarikahgukomeza gukoresha iri zina,ariko ntabyo yigeze yubahiriza. Muri 2018, Ronald yigeze gushyira iri zina ku mahoteli yo muri Amerika ariko ikigo gishinzwe kubungabunga amazina y’Ubucuruzi kiririkuraho.

Ikinyamakuru The Blast  cyanditse kivuga ko Rihanna na Se bahanganiye mu bucuruzi mu gihe umubano hagati yabo wahoze udahagaze neza kuva akiri umwana. Rihanna yahoze ashinja se guhohotera nyina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger