Riderman yasubije P Fla wavuze ko we na Amag The Black atari abaraperi
Nyuma y’uko umuraperi P Fla atangaje ko bagenzi be Riderman na Amag The Black atari abaraperi ahubwo ko ari abacuruzi, Riderman yumvikanye abwira P Fla ko ibyo yavuze nta gaciro bifite ngo kuko abafana be bishimira uburyo akoramo ibihangano bye.
P Fla ni umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda, uyu muhanzi kugeza ubu ahamya ko hari bagenzi be batangiranye urugendo rwo kubaka injyana ya Hip Hop hano mu Rwanda icyakora baje gutandukira bagatangira kwica iyi njyana. Uyu muhanzi yahaye gasopo Ama G The Black uherutse gutangaza ko yihakanye injyana ya Hip Hop mu kiganiro yagiranaga na TV 10.
P Fla ari mu kiganiro The Link Up kinyura kuri TV10 yatangaje ko ahaye gasopo uyu muhanzi mugenzi we watangaje ko yihakanye iyi njyana amwibutsa ko atigeze akora iyi njyana ndetse ntanindirimbo n’imwe azi Ama G The Black yigeze akora ya Hip Hop. Abajijwe injyana yumva Am G The Black yaba akora, P Fla yagize ati”ashobora kuba ari Afro zouk Pop” P Fla yatangaje ko Ama G The Black nta ndirimbo nimwe yigeze akora ya Hip Hop.
Uyu muraperi yahise ahishura ko hari igihe yigeze gukorana na Ama G The Black indirimbo bise “Nsobanukirwa”, iki gihe ngo P Fla yagombaga gushyira Ama G The Black mu ikipe ye ya Empire Mafia Land icyakora ubwo bakoranaga iyi ndirimbo aza kuvumbura ko Ama G ntabuhanga na buke afite mu kurapa bityo ntiyirwa amwinjiza mu ikipe ye gutyo.
P Fla abajijwe niba yemera Riderman nk’umuraperi ukomeye uyu muraperi yatangaje ko Riderman we amufata nk’umucuruzi cyane ndetse abimwubahira.
Riderman mu kugira icyo avuga ku byo mugenzi we P Fla yamutangajeho, yavuze ko atata umwan we agira icyo avuga kuri P Fla, kuko ibikorwa bye atari we abigenera, ngo azakomeza akore akazi ke abavuga bavuge nta kibazo. Ariko kandi ahamya ko igihe abafana be bazamubwira ko ari gukora nabi azabyumva akabihindura ariko ko P Fla nta bushobozi afite bwo kumwigisha uko akora ibikorwa bye.
Yagize ati”Nta kintu kinini nabivugaho, ubwo niba ariko abibona reka tubyakire, njye ndi umuntu w’umugabo ntabwo nabyuka cyangwa ngo nirirwe mvuga ku bantu, mfite ibyo gukora, mureke avuge njye ndakomeza akazi kanjye, umunsi abo nkorera (Abafana) bambwiye bati kora gutya, ibyo nzabyumva ariko kuvuga ngo kanaka yavuze ibi n’ibi ntacyo byahindura kuko siwe nkorera nakomeze avuge.”
Riderman ni umuraperi ubimazemo igihe kirekire ndetse afite abafana batari bake kuko yanabigaragaje ubwo yegukanaga Primus Guma Guma Super Star yabaye mu 2013 icyakora iri rushanwa muri uyu mwaka ryarahagaze.
P fla we ni umuraperi ufatwa nk’uri mu bari ku ruhembe rw’injyana ya Hip Hop mu Rwanda, icyakora ibikorwa bye bya muzika byagiye bikomwa mu nkokora n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byanatumaga afungwa hakiyogeraho no kugirana amakimbirane n’abandi bahanzi agahora akora indirimbo zibatuka.