AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Rick Ross yamaze amatsiko abibazaga ko yaba akundana n’umwe mu bagore babyaranye na Diamond

Umuraperi Rick Ross ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yahamije ko akundana na Hamisa Mobetto wamubajije igihe azazira kumukwa na we akavuga ko ibyo atari ikibazo.

Kuva muri Gicurasi 2021 hagiye havugwa umubano udasanzwe hagati ya Rick Ross na n’umunyamideli, umuhanzi n’umukinnyi wa filime muri Tanzania wabyaranye na Diamond Platnumz, Hamisa Mobetto.

Gusa bagiye birinda kubishyira hanze cyane ariko ibikorwa bikabatamaza, aho bakundaga guhura basohokanye. Muri Nzeri 2021 ubwo Rick Ross yabazwaga kuri uyu mubano yavuze ko bari inshuti ariko byinshi ku mabano bafitanye ari Mobetto wabisobanura.

Mu kiganiro aba bombi baheruka gukora mu buryo bwa live kuri Instagram, bagarukaga kuri EP uyu mukobwa yenda gusohora, abakunzi babo babajije niba bakundana.

Hamisa Mobetto yabajije Rick Ross ko abantu bifuza kumenya niba bakundana. Ati “abantu bashaka kumenya niba dukundana.” Rick Ross na we yahise amusubiza ati “yego, ni uwanjye.”

Mobetto yahise na we amubaza igihe azazanira inkwano ko Mama we ahora amubaza igihe azazira.

Ati “mama arashaka inka. Uribuka inshuro ya nyuma muvugana… yabajije igihe uzazanira inka z’inkwano, namubwiye ko ngiye kukuvugisha.”

Rick Ross yamusubije ko nta kibazo agirana n’inyamaswa bityo ko gutanga inka nk’inkwano nta kibazo kirimo.

Uyu mukobwa yatangiye kugaragaza amarangamutima afitiye Mobetto ubwo yatangiraga kujya avuga (comments) ku mafoto y’uyu mukobwa kuri Instagram.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger