AmakuruPolitiki

RIB yeretse itangazamakuru abagabo 6 bakekwaho ubujura bw’imodoka

Kuri uyu wa Kabiri, urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rweretse itangazamakuru abagabo batandatu rukekaho ubujura bw’imodoka.

Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye ko abafashwe “bakoreshaga amayeri atandukanye arimo kugirana amasezerano y’ubukode bw’imodoka na ba nyirazo, nyuma bagahita bazikorera ibyangombwa by’ibihimbano kugira ngo babone uko bazigurisha mu turere dutandukanye tw’igihugu”.

Bafashwe nyuma y’ibirego by’ubujura bw’imodoka RIB yari imaze igihe yakira.
https://x.com/RIB_Rw/status/1835995752788549858?t=J9EHbq5ABXPrutW6CBgbFA&s=08
Aberekanwe kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Nyamirambo na Nyarugenge mu gihe dosiye zabo zigitunganywa ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha, mu gihe imodoka bakekwaho kwiba zamaze gusubizwa ba nyirazo.

Dr Murangira mu butumwa yatanze yazabye abakodesha n’abagura amamodoka kugira amakenga, mbere yo kuyakodesha cyangwa kuyagura

Twitter
WhatsApp
FbMessenger