AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

RIB yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Kizito

Nyuma y’amakuru yavugaga ko umuhanzi Kizito Mihigo ashobora kuba yatawe murombi,urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko aya makuru ari impamo.

RIB yavuze ko iznego z’umutekano zayishyikirije Kizito ku itariki ya 12 Gashyantare 2020.

Ni nyuma yo kumufatira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi, nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

RIB yatangaje ko Kizito Mihigo akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Iperereza ngo ryahise ritangira kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Kizito Mihigo ni umwe mu bagororwa bari barahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, mu bubasha abiherwa n’amategeko.

Icyo gihe Perezida Kagame yakuriyeho Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire hamwe n’abandi bagororwa 2138 ibihano by’igifungo bari basigaje.

Byatangajwe mu itangazo inama y’Abaminisitiri yashyize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018, nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu nama yari iyobowe na Perezida Kagame.

Iyo nama yemeje ko abo bagororwa bose uko ari 2140 bari bujuje ibiteganywa n’amategeko. Kizito, Ingabire na bagenzi be bakaba bari barasabye imbabazi muri Kamena 2018.

Ku ruhande rwa Kizito iyi nkuru isa nk’aho itatunguranye kuko hari hashize iminsi ine gusa asheshe ubujurire yari yagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga ku myaka yakatiwe.

Mu bisobanuro Mukamusoni Antoinette wamwunganiraga mu mategeko yatanze, yavuze ko ngo Kizito yasanze ibyo ajurira nta gaciro bifite ahitamo kureka kuburana.

Gusa ababikurikiraniraga hafi bari batangiye guhwihwisa ko Kizito yaba yararetse ubwo bujurire kuko yari amaze gufungwa imyaka imwemerera guhabwa imbabazi.

Kujuririra igihano yahawe mu rw’ikirenga rero bikaba byarahitaga bikuraho ubwo burenganzira, kuko ufunzwe yemererwa izo mbabazi gusa mu gihe atajuririye igihano yakatiwe n’inkiko.

Muri 2015 Kizito Mihigo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10. Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Kizito Mihigo bivugwa ko yafashwe ashaka kwambuka ajya mu Burundi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger