RIB yavuze ku makuru y’uko Minisitiri wa Siporo Munyagaju Aurore Mimosa yaba yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanyomoje amakuru yavugaga ko rwaba rwataye muri yombi Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira ruswa.
Kuva mu ijoro ryakeye ku mbuga nkoranyambaga harimo hakwirakwizwa amakuru avuga ko uyu Muminisitiri yaba yafunzwe nyuma yo gufatirwa muri Hilltop Hotel yakira ruswa.
Ni amakuru ari kugarukwaho cyane ku rubuga rwa Twitter.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu butumwa yahaye Radio/TV10, yavuze ko amakuru y’itabwa muri yombi rya Minisitiri Mimosa ari ibihuha.
Yagize ati: “Ni ibihuha, nta Minisitiri wigeze ufatirwa muri Hoteli.”
Umuvugizi wa RIB yabajijwe niba hari Minisitiri uwo ari we wese RIB yaba yafunze, yavuze ko “nta we.”
Byavugwaga ko yafatiwe kuri Hill Top Remera aho yari yahanye gahunda n’umuntu ugomba kumuha iyo ndonke.
Ubwo yari ahagaeze ngo ntabwo yigeze asohoka mu modoka ahubwo ngo uwo muntu yamusanze mu modoka ye ari nabwo bahise bagubwa gitumo kuko uwo washakaga kuyitanga yari yabimenyesheje inzego z’umutekano.
Amakuru yakwirakwiye yavugiraga mu marenga, bamwe bavuga ari umuminisitiri muremure w’umugore, abandi amazina ye bayandika bayacurika nyuma nibwo bamwe baje kwerura bavuga ko uwo muminisitiri ari Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa.
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo na we yavuze ko amakuru y’ifungwa rya Minisitiri wa Siporo, avuga ko “ibyo biramutse bibaye ndi mu babimenya mbere kandi naba nabitangaje kare, ibyo bintu mubifate nk’ibihuha.”