RIB yataye muri yombi undi muyobozi ukomeye ukurikiranyweho ubwambuzi
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe Dr Nibishaka Emmanuel,umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RG.
Amakuru yizewe atangazwa na RIB ahamya ko bwana Emmanuel akurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye iri gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Dr Nibishaka yatawe muri yombi kuwa Gatandatu akurikiranyweho kwemerera abantu ko azabashakira Visa zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubundi akabarya amafaranga.
Ati “Uyu Dr Nibishaka yarezwe n’abantu batandukanye ko yagiye abaka amafaranga abizeza ku bashakira Visa zo kujya muri Amerika yarangiza ntazibashakire ndetse ntabasubize n’amafaranga yabo, iperereza rirakomeje.”
Ingingo ya 174 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
Ingingo ya 276 y’iki gitabo kandi iteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Dr Nibishaka yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Wungirije wa RGB n’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Nyakanga 2019.
Kuwa 17 Ukwakira 2019 nibwo yarahiriye kwinjira muri izi nshingano.
Mbere yo kujya muri izi nshingano, Dr Nibishaka yari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.