AmakuruAmakuru ashushye

RIB yataye muri yombi umuvuzi gakondo wavugaga ko avura Coronavirus

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwataye muri yombi umugabo w’umuvuzi gakondo wo mu karere ka Musanze wakwirakwizaga ibihuha avuga ko ari kuvura indwara ya Coronavirus.

Uyu mugabo wo mu karere ka Musanze witwa Ndamyabera Reverien yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe, yagaragaye mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga na YouTube yigamba ko afite umuti wo kuvura icyorezo cya COVID-19 ” Coronavirus” bityo ko abantu bamugana.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo akurikiranweho ibyaha bibiri birimo ibyo gukwirakwiza ibihuha ndetse n’icyaha cy’uburiganya.

Yagize ati ” Nibyo koko umuvuzi gakondo witwa Ndamyebera Reverien ari mu maboko ya RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha, Ubwambuzi bushukana n’ububeshyi, afungiye kuri station ya Muhoza mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.”

Marie Michelle yakomeje ashishikariza abanyarwanda kwirinda no kwigengesera muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse no kwizera amakuru atangazwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda bakirinda ibihuha.

Uyu muvugizi wa RIB yakomeje avuga ko kugeza ubu uyu munya-Musanze ari we wa mbere watawe muri yombi azira gutangaza amakuru y’ibinyoma kuri Coronavirus imaze kugaragara ku bantu umunani mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko ubu iperereza ryatangiye ku bagize uruhare mu gutangaza iki kinyoma kuri YouTube agamije kubeshya abantu.

Ingingo ya 39 y’ Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Mu itangazo yagize iti “Tuributsa kandi ko udupfukamunwa tudatuma umuntu atandura Coronavirus, tukaba ari utwo gukoreshwa gusa n’abari kwita ku barwayi.’’

Minisante yatangaje ko mu gihe Coronavirus yakomeza gukara, ibyumweru bibiri [kuva ku wa 14 Werurwe 2020] byo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi byashyizweho mu guhangana nayo bishobora kongerwa.

Iti “Igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero gishobora kongerwa ndetse kigashyirwa no ku zindi nzego bitewe n’uko icyorezo kigenda gifata intera.’’

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo gufunga amashuri, insengero n’ibikorwa bihuza abantu benshi ndetse abakozi bashishikarizwa gukorera mu mu ngo aho bishoboka no kugabanya ingendo mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger