AmakuruImikino

RIB yataye muri yombi umukinnyi wa Gasogi United ushinjwa ibyaha bitatu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin, ukurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’ubwambure bw’uwahoze ari umukunzi we.

Tariki 20 Nzeri 2024 ni bwo RIB yasabye uyu mukinnyi kwitaba mu rwego rwo kubazwa ibyaha akurikiranyweho ariko icyo gihe ntiyagiyeyo.

Nshimiyimana akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.

Uyu mukinnyi yakoreye ibi byaha mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Rubirizi mu Mudugudu w’Umunara.

Uyu musore arakekwaho kuba yarakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye ubwo yaramaze gutandukana n’uwo bakundanaga.

Mu ibazwa rye, Nshimiyimana yavuze ko mu gihe bakundanaga hari amafoto y’umukunzi we yafashe agaragaza ubwambure bwe, bamaze gutandukana ntiyabyihanganira.

Icyo gihe yamukangishaga kuyashyira hanze kugira ngo bagumane, ariko umukunzi we arabyanga, ni uko Marc Govin birangira ayo mafoto ayakwirakwije mu rwego rwo kwihimura.

Ingingo ya 129 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ko uhamwe n’ibyaha byo gukangisha gusebanya, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazahabu y’ibihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300 Frw.

Iyo uhamwe n’icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, uhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Ni mu gihe iyo uhamwe n’icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, uhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

RIB irihanangiriza abashyira cyangwa bakwirakwiza amafoto n’amajwi by’urukozasoni ko ari icyaha niyo yaba atari we uyarimo. Ikomeza yihanangiriza abemera gufatwa cyangwa bifata amafoto y’urukozasoni barangiza bakayashyira hanze cyane ko ari bo banyirabayazana.

Si abo gusa kuko n’abayasakaza (repost) nabo baba bakoze icyaha bityo ikabasaba kubyirinda kuko nabyo bihanwa n’amategeko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger