RIB yataye muri yombi Gitifu wafunze umuturage binyuranyije n’amategeko
Rwego rw’igihugu rw’uvugenzacyaha (TIB) rwataye muri yombi umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze Kanyarukato Augustin akurikiranyweho icyaha cyo gufunga umuturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca yafashwe ku mugoroba wo ku itariki 11 Mata 2020, akaba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Muhoza.
Akurikiranyweho icyaha cyo gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, arakorerwa idosiye hanyuma azashyikirizwe ubugenzacyaha.
Hari amaku avuga icyo uwo mugitifu yaba yahoye uwo muturage witwa Munyaneza ari uko ngo yasanze yubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko amufungira mu murenge mu gihe cy’icyumweru amuca n’amafaranga ibihumbi 300.
Umuvugizi wa RIB, yavuze ko amakuru y’ibijyanye n’icyo uwo muyobozi yafungiye uwo muturage bikiri mu iperereza.
Umuvugizi wa RIB asaba abaturage kumenya ibyaha bakabisobanukirwa bakabyirinda bakabirinda n’abandi, hanyuma n’aho bibaye bagatanga amakuru hakiri kare kugira ngo ababigizemo uruhare bashyikirizwe ubutabera.
Umuvugizi wa RIB nkuko akomeza abivuga, icyo cyaha uwo muyobozi akekwaho, gihanishwa n’ingingo ya 151, aho ivuga ko umuntu wese ukoresheje ikiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufungirana cyangwa utuma bafungirana umuntu uwo ari we wese mu buryo butemewe n’amategeko aba akoze icyaha”.
Arongera ati “Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu, ariko kitarengeje imyaka irindwi”.