RIB yataye muri yombi abakozi 8 bo mu bitaro bakora muri serivise z’ubuvuzi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abakozi umunani bo kwa muganga bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano no kunyereza inkingo za COVID-19.
Aba bakozi bafunzwe ku wa 4-8 Mutarama 2022, bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no kunyereza umutungo.
Bamwe muri bo bakorera ibigo Nderabuzima bya Kinunu, Nyabirasi na Biruyi byo mu Karere Ka Rutsiro mu gihe abandi bakorera mu Bitaro bya Nyanza na HP Gatagara.
Mu bafashwe harimo ushinzwe Farumasi n’Ibikorwa byo gukingira n’ushinzwe kubika inkingo mu Kigo Nderabuzima cya Kinunu mu Rutsiro.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko dosiye zamaze gukorwa zikaba zaroherejwe mu Bushinjacyaha.
Yagize ati “Aba bakozi ntibabasha gusobanura aho uducupa 30 tw’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca zagombaga kuzakingira abantu 300 zagiye.’’
Abandi bakurikiranywe muri iyi dosiye, barimo Umukuru w’Ikigo Nderabuzima cya Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro ndetse n’ushinzwe Ububiko.
Dr Murangira yasobanuye ko aba bakozi na bo badasobanura irengero ry’uducupa 45 tw’inkingo zo mu bwoko bwa Moderna twagombaga gukingira abantu 675 kuko agacupa kamwe k’urukingo gakingira 15.
Iperereza ry’ibanze rya RIB rigaragaza ko aba bantu iyo bajyaga kuri site zitandukanye gukingira abantu, batitaga ku mabwiriza agenga inkingo. Bafunguraga inkingo batabanje kureba niba umubare w’abantu wagenewe kuri buri gacupa k’urukingo wuzuye. Ibi bikaba byateye inkingo zimwe kwangirika.
Ubusanzwe agacupa ka AstraZeneca kamwe gakingira abantu 10 mu gihe aka Moderna kamwe gakingira abantu 15. Iyo kafunguwe, nibura aka Moderna kamara amasaha atandatu mu gihe aka AstraZeneca ari 12.
Dr Murangira yakomeje avuga ko iperereza ryerekana ko iyo hazaga abantu barindwi bapfunduraga agacupa, hatagira ababoneka nyuma y’amasaha atandatu, ako bakakajugunya, haza abandi bagapfundura akandi, gutyo gutyo.
Ati “Ayo mabwiriza ntibayitagaho, ni byo byateye ibyo bibazo byo kwangirika kw’inkingo. Ibi bikorwa rero bigize ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.’’
RIB kandi yanataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe Laboratwari mu Kigo Nderabuzima cya Biruyi mu Rutsiro ukekwaho kunyereza umutungo. Uyu yafatanywe n’abandi bantu batatu bakekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro.
Aba bane bakekwaho kugurisha udukoresho twifashishwa mu gupima COVID-19 (Covid-19 rapid test kits) tugizwe n’udukarito tune aho mu gakarito kamwe haba harimo utugera kuri 25.
Ibikorwa byo kugurisha ‘Covid-19 rapid test kits’ byagaragaye no mu Karere ka Nyanza, ahafashwe abakozi batatu barimo ushinzwe kugenzura Ububiko bw’Imiti, ushinzwe Laboratwari n’ushinzwe Kwishyuza recouvrement muri HP Gatagara.
Aba bakuye ibikoresho byo gupima Covid-19 (test kits) 1750 mu Bitaro Bikuru bya Huye [CHUB] ntibabigeza mu bubiko bw’Ibitaro bya Nyanza. Ni ibikoresho bifite agaciro ka 6.125.000 Frw.
Dr Murangira yibukije ko ibitaro bya Leta bikwiye gukora isuzuma ryimbitse ndetse aho bisanze ikibazo bikitabaza Ubugenzacyaha.
Ati “Kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ni ibyaha bikwiriye kwirindwa. RIB ntizihanganira umuntu wese uzafatirwa muri ibi byaha. Abantu bakwiye kubyirinda kuko bifitanye isano na ruswa kandi bihanishwa ibihano biremereye.”
“RIB irasaba abantu gutunga agatoki ahari ibikorwa nk’ibi n’abashinzwe gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro bakigengesera cyane. Iperereza rizakomereza no mu bindi bigo nderabuzima nde n’ibitaro. Birashoboka cyane ko hashobora kuba n’ahandi ibyo bibazo bihari”.
Dosiye z’abakekwa zose zoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 10 na 12 Mutarama 2022. Nizimara gusuzumwa zizaregerwa urukiko.
Dr Murangira yavuze ko RIB igikomeje iperereza rigamije gukurikirana abakekwaho kugira uruhare mu kunyereza no gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu abaturage.
Icyaha cyo kunyereza umutungo gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.
Ku rundi ruhande, icyaha cyo gukoresha nabi umutungo gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko kitarenze miliyoni 5 Frw.