AmakuruPolitiki

RIB yakebuwe ku byo kwerekana abakurikiranyweho ibyaha bitari byabahama

Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko inzego z’iperereza zirimo Ubushinjacyaha n’Ubugenzacyaha zitari zikwiye kwereka itangazamakuru abakurikiranyweho ibyaha hubahirijwe ihame ry’uko umuntu afatwa nk’umwere igihe cyose icyaha kitaramuhama.

Ibi byagarutsweho n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza rw’Umunyamategeko, Me Murangwa Edward, yari yarezemo Leta agaragaza ko hari ingingo z’amategeko agenga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zinyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ingingo z’amategeko mu itegeko rigenga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB zitanyuranyije n’Itegeko Nshinga bitandukanye n’uko umunyamategeko Me Murangwa Edward yari yabigaragaje.

Me Murangwa kandi yari yasabye Urukiko gutegeka Leta n’inzego zifite aho zihuriye n’iperereza guhagarika kwereka itangazamakuru abakekwaho ibyaha no kubahatira kuvugana na ryo.

Yavuze ko ingingo ya 10 igika cya 8 cy’itegeko rigenga RIB, iteganya “gutegeka” umuntu wese gutanga amakuru ibangamiye uburenganzira ku butabera buboneye.

Me Murangwa yatanze urugero ku kwerekana abantu bakekwaho ibyaha mu itangazamakuru hisunzwe iyi ngingo, avuga ko binyuranye n’itegeko nshinga n’ihame ry’uko utarahamywa icyaha abari ari umwere.

Urukiko rwagaragaje ko ijambo amakuru rivugwa muri iryo tegeko ritagombye guhabwa igisobanuro ngo rihuzwe n’itangazamakuru cyangwa abanyamakuru.

Rwagaragaje ko intego y’Umushingamategeko ubwo yashyiragaho iyo ngingo atari ukugira ngo Urwego rw’Ubugenzacyaha ruzajye rushakira abanyamakuru ababaha inkuru ku mikorere y’ibyaha.

Rugaragaza ko iryo jambo “amakuru” rivugwa mu itegeko rigomba guhuzwa n’amagambo “yafasha mu iperereza”.

Urukiko rw’Ikirenga rusanga mu gihe Ubugenzacyaha bwaba bushyikiriza abakekwaho icyaha itangazamakuru ngo ribahate ibibazo ku mikorere y’icyaha bubakurikiranyeho butaba bubishingira kuri ya ngingo ya 10 Me Murangwa agaragaza.

Rwagaragaje ko ntaho iyo ngingo ivuga ko Ubugenzacyaha bushyikiriza abakurikiranyweho ibyaha abanyamakuru kugira ngo abe aribo bababaza ku mikorere y’icyaha bakurikiranweho cyangwa babazwe amakuru yafasha mu iperereza.

Rwashimangiye ko iyo migirire iramutse iriho, rusanga itakosorerwa mu kwemeza ko ingingo imaze kuvugwa inyuranyije n’Itegeko Nshinga, icyakora rutanga inama ko mu gihe inzego zishinzwe iperereza zikorana n’itangazamakuru mu rwego rwo kumenyesha rubanda iby’iperereza ririmo gukorwa, zigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo hubahirizwe ihame ry’uko umuntu afatwa nk’umwere igihe cyose icyaha kitaramuhama.

Nyuma y’iki cyemezo Me Murangwa Edward, yabwiye IGIHE ko nk’umunyamategeko n’umunyamwuga yemeranya n’umwanzuro w’Urukikiko 100% kandi ko bishimira ibyemezo byafatiwemo.

Ati “Uru rubanza rwafatiwemo ibyemezo byinshi by’ingirakamaro mu butabera bw’u Rwanda bizifashishwa mu gihe kirekire kandi twagaragaje ikibazo buriya impinduka zizagenda ziza buhoro buhoro. Turabyizeye ko mu mavugurura azagenda aza bizakemuka.”

Yakomeje agira ati “Ubundi muri izi manza z’inyungu rusange ikigamijwe ni uguteza imbere ubutabera n’amategeko nta wutsinda dore ko nta nyungu y’amafaranga iba igamijwemo ahubwo ni inyungu rusange z’ubutabera.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger