AmakuruPolitiki

RIB yagaragaje agatsiko k’insoresore zikekwaho kuyogoza abaturage

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB,rwamurikiye itangazamakuru abasore b’Abakanishi bakekwaho kuyogoza abaturage babashikuza ama Telefones, babiba mu mamodoka, biba mu ma Alimentations ,mu mahahiro manini (supermarkets), ku ma stations ya essence ndetse bakaniba mu ma Liquor stores.

Bamwe muri aba bantu bibye batanze ubuhamya , ndetse hanamurikwa ibikoresho bakoreshaga mu bujura, birimo amasupana, ndetse n’Amaplaques babaga baribye ku yandi mamodoka yabafashaga kwihisha.

Aba bashinjwa ubujura bakoreshaga amayeri atandukanye arimo kurangisha umuntu amerekezo bagamije kumwiba,kujya ku masitasiyo ya lisansi bakanywesha barangiza bakiruka batishyuye,kugura ibintu babihabwa bakiruka,n’ibindi.

Aba kandi ngo bakanikiraga abantu imodoka kandi ari bo bazishe.

Aba bakekwaho ibi byaha bafungiwe kuri station za RIB za Remera, Kimihurura na Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa mbere yo gushikirizwa ubushinjacyaha.

RIB yavuze ko ishimira abantu bakomeje gutanga amakuru kugira ngo abagizi ba nabi bafatwe, inashishikariza n’abandi bose bafite amakuru kubakora ibyaha kwihutira kubimenyesha RIB n’izindi nzego zishinzwe umutekano kugirango ibyaha bikumirwe nababikora bafatwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger