AmakuruPolitiki

RIB yagaragaje abasore 3 bibaga abandi bittwaje ko ari abahanuzi

Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, ku munsi w’ejo tariki ya 3 Mata 2024, rweretse itangazamakuru abagabo batatu bakoraga ibikorwa byitwikiriye ubupfumu, ubuhanuzi, bagamije kwiba abaturage.

Ni abagabo barimo ufite ubwenegihugu bwa Congo, bari mu kigero cy’imyaka 25-44.

Mu bafashwe harimo abiyitaga abahanuzi kuko “ Ngo bereka umuntu imbere heza bakamusaba gutanga amafaranga bakavuga ko igihe runaka adatanze ayo mafaranga azapfa.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha rusobanura ko abo bagabo bakoreshaga amayeri yo kubwira umuntu ko abantu babazinze, bakabasaba ituro ryo kugira ngo bamusengere.

Uko Umu diaspora yatekewe umutwe…

Mu bo RIB yavuze harimo uwitwa Uwimana Florien, YouTube ya Bufasi Tv, Isaro Tv na Bizasobanuka Tv.

RIB isobanura ko abo bantu ngo bamenyanye n’umuntu w’i Burayi bamubwira ko bamuzingiye mu bihugu by’ibiyaga bigari, hanyuma ngo amwoherereza ama-Euro 20.000.

RIB ivuga ko “ Uwo Florien yavuze ko ayo mafaranga yayariye, avuga ko iby’abapfu biribwa n’abapfumu.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, ati “Bo ngo bereka umuntu imbere heza bakamusaba gutanga amafaranga bakavuga ko igihe runaka adatanze ayo mafaranga azapfa. Bavuga ko abantu babazinze, bakabasaba ituro ryo kugira ngo bamusengere.”

RIB irihanangiriza abantu bose biyita abavuzi gakondo n’ abahanuzi b’ibinyoma, ikavuga ko ibyo bakora bigira ingaruka ku buzima bw’abaturarwanda kandi bikabashyira mu kaga.

RIB ivuga ko izabarwanya mu bufatanye bw’abaturage.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger