AmakuruAmakuru ashushye

RIB yaburiye abakoresha urubuga WhatsApp

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruraburira abantu bakoresha urubuga rwa WhatsApp kugira amakenga kuko umubare w’ibyaha bikorwa hifashishijwe uru rubuga bikomeje kwiyongera ndetse bamwe bakaba babacucura utwabo bitewe n’ubutumwa bakira kuri uru rubuga.

RIB yavuze ko bimaze kugaragara ko ubujura no kwiyitirira abandi binyuze ku rubuga rwa WhatsApp birimo kwiyongera muri iyi minsi.

Ni ku nshuro ya kabiri RIB iburiye abantu kujya bagira amakenga, yabiherukaga muri Kamena umwaka ushize.

WhatsApp ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’umubare munini w’abantu mu gihugu, mu mujyi ni ho hafite umubare uri hejuru, abenshi muri abo ni urubyiruko.

RIB yasabye abantu kudaha agaciro abakoherereza ubutumwa bugufi biyitirira abantu musanzwe muziranye bagusaba kubasubiza ubutumwa bavuga ko buyobeye kuri telefoni yawe.

“Kwirinda gutanga imibare y’ibanga (verification code) ya WhatsApp ku bakubwira ko yayobeye kuri telefoni yawe niyo mwaba muziranye; Gushishoza neza mbere yo kohereza amafaranga ku bantu bakubwira ko bayakeneye cyane byihuse ariko bahuze, bari buyagusubize niyo mwaba muziranye; nibiba ngombwa ubanze umuhamagare.”

“Ni ngombwa kubigeza kuri RIB bikiba kugira ngo usubizwe WhatsApp yawe kuko iyo bidakozwe vuba uwibye WhatsApp akomeza kuyikoresha yiba abandi.”

RIB yasabye abantu kwihutira gutanga ikirego kuri station iri hafi mu gihe waba uhuye n’iki kibazo cyangwa ugahamagara nimero ya RIB itishyurwa 166.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger