AmakuruAmakuru ashushye

RIB igiye gukurikirana icyatumye indirimbo zubahiriza igihugu zabuze ku mukino w’Amavubi na Guinea Conakry

Ku wa 16 Ukwakira 2018  u Rwanda rwari rwakiriye ikipe ya Guinea Conakry gusa mbere y’umukino , indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zarabuze (Ntizacuranzwe) ibintu byatumye abari babishinzwe bajyanwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (RIB) kugira ngo basobanure icyateye ibura ryizo ndirimbo.

Kubura kw’indirimbo ya Guinea Conakry byatumye n’i y’u Rwanda idacurangwa, gusa ntawamenye niba na yo yarabuze nyuma yo kubona ko izo ndirimbo zubahiriza ibihugu byombi byari bigiye gukina uyu mukino zibuze, umuyobozi w’’umukino yanzuye ko umukino uhita utangira.

Ku bw’ibyo ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (RIB) cyahise gifata abakozi bose bari bafite aho bahuriye n’aya makosa ngo basobanure impamvu amakosa nk’aya mpuzamahanga yabaye kuri uyu mukino.

Kubura kwizi ndirimbo zombi abanyarwanda n’abari bakurikiye uyu mukino ntibabyakiriye neza kubona ikosa nkiri riba ku mukino nk’uyu mpuzamahanga. Kugeza ubu CAF(Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika) ntacyo irabivugaho.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne yiseguye ku Ikipe y’igihugu ya Guinea ndetse no kubanyarwanda muri rusange kubera iki kibazo cyabaye, avuga ko cyatewe n’ibibazo byatekinike byatunguranye.

Dusubiye inyuma mu mateka si ubwa mbere ikibazo nk’iki cyo kubura kwindirimbo zubahiriza igihugu ku mukino kibaye mu Rwanda aho ruba rwakiriye umukino mpuzamahanga nk’iyi.

Ku mukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Libya muri 2013 hacuranzwe indirimbo ya kera ku bwa Gadafi, nuko abakinnyi ba Libya bahita bivumbura biririmbira indirimbo nshya n’amajwi yabo.

Muri 2011 nabwo habaye ikibazo nk’iki ku mukino wahuje ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 n’iya Zambia,ubwo indirimbo yubahiriza u Rwanda yaburaga mbere y’umukino.

Abafana bacye ba Guinea bari baje kuri uyu mukino, bagerageje kuririmba ariko amajwi yabo ntiyabasha kugera kure.
Abari kubuhanga bw’ibyuma ni uko byari byifashe muri icyo gihe indirimbo zaburaga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger