AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Rev Antoine Rutayisire yakebuye abapasitori, abagabo, abagore n’abayobozi barahirira ibyo batazashobora

Rev Antoine Rutayisire uzwiho kwigisha inyigisho zidaciye ku ruhande no kugira ukuri kwinshi mu nyigisho amaze iminsi yigisha mu itorero ayobora yise “Ubuhamya bwawe“ yagarutse ku kizahaje ubukirisito bwo muri iyi minsi aho usanga ari ubukirisito bw’ amagambo, ubukirisito butagira ubuhamya.

Umushumba mukuru uyobora itorero ry’Abangilikani mu Rwanda Paruwasi ya Remera, Rev Antoine Rutayisire yamennye amabanga akomeye y’abapasitori, abagabo, abagore n’abayobozi bavuga ibyo batazashobora, bakiyemeza ibyo batazashyira mu bikorwa abanenga bikomeye, abasaba kuba abakiristo bafite ubuhamya bwiza.

Mu magambo ye yagize ati :”Ntangazwa cyane no kubona abakirisito b’uyu munsi bashishikajwe no kuvuga cyane amateka y’ urugendo rwa Yesu yanyuzemo, bakajya gukora ingendo zinyuranye (Tourisme ) muri Isiraheri, batanga amafaranga menshi bajya kureba imva ya Yesu bakanabatizwa mu mazi yaho …. Kuri njye iyo mbonye abavuyeyo mbabaza ikibazo kigira kiti “Iyo muvuyeyo mugira ubuhe buhamya?.”

Akomeza agira ati ” Muzitegereze ikibazo cy’ ubukiristo bw’ uyu munsi ni ubukirisito butagira ubuhamya ,ubukirisito bw’ amagambo, ubukirisito buzi kuvuga Yesu cyane, abapasitori bazi kwiyamirira bakavuga cyane bagakubita hirya bagakubita hino ariko ari ubukirisito butagira ubuhamya. ”

“Ikibazo cy’isi yacu ifite uyu munsi ni isi ibuze ubuhamya , ikibazo cy’abagabo, abagore n’abakozi bo muri iyi minsi bararahira barangiza bakabura ubuhamya.”

“Usanga umuntu agenda agafata kw’ idarapo akavuga ngo ndahiriye u Rwanda ko ntazahemukira Repubulika y’ u Rwanda …iminsi yashira tukamwumva muri gereza. ”

” Ubuhamya bwarabuze, imvugo itajyanye n’ ingiro – Yesu yigeze kureba abigishwa be arababaza ati ‘ muvuga ko ndi nde? ‘ Urebye rero n’ uyu munsi Yesu aramutse aje nicyo kibazo yabaza kandi benshi bakorwa n’ isoni. ”

” Aho uzanyura hose nujya kwinjira mu ijuru bakubaza bati ‘ Duhe ubuhamya bwawe, kuko mu bintu byose uzasome muri bibiliya uzasanga abantu bose bari bafite imbaraga bari bafite ubuhamya. Uyu munsi birakabije usanga intege nke zacu zibuze ubuhamya.’ ”

Rev Antoine Rutayisire yasoje inyigisho ye yibutsa abatuye isi ko bagomba kubanza kugira ubuhamya Imana ikakwishimira kuko ubuzima nyabuzima ari ukugira ubuhamya bwiza , ababwira ko no kujya mu Ijuru riharanirwa n’ abakiristo benshi bazabanza bakagusaba gutanga \ibimenyetso bigaragaza ko wanditse mu gitabo cy’ ubugingo (ubuhamya bwawe).

“Ubuhamya bwawe niyo uniforme (mpuzankano) wambara abadayimoni bakamenya y’uko utavugishwa, ubuhamya bwawe nibwo butuma abantu bakwizera bavuga ko ibyo uvuga aribyo ukora, ubuhamya bwawe nibwo buzima bwawe uzasiga ku isi. “

Twitter
WhatsApp
FbMessenger