Reta y’u Rwanda yavuze ukuri ku bivugwa ko rushaka kwigarurira igice cya DR. Congo
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mutarama 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko Abanyapolitiki barimo n’abanyamadini bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cy’icyo gihugu nta shingiro bifite kuko ibihugu byombi bibanye neza.
Iki kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyari kigamije kugaragariza Abanyarwanda uko ububanyi n’amahanga buhagaze.
Minisitiri Biruta yavuze ko ibivugwa n’abo banyapolitiki ntaho bishingiye kuko nta kimenyetso na kimwe bagaragaza.
Agira ati “Ibyo bavuga nta shingiro bifite kuko nta n’ikimenyetso cy’ibivugwa bafite, cyane ko u Rwanda nta gahunda nk’iyo rufite kuko bitanashoboka. Hari abanyapolitiki bo muri icyo gihugu iyo bashaka kumenyekana no gushimisha abaturage bavuga nabi u Rwanda, n’abandi ni uko”.
Agace abo banyapolitiki bavuga ni Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), bakemeza ko hari ibihugu bifite umugambi wo kukigarurira, basaba abaturage kuba maso.
Minisitiri Biruta yavuze kandi ko ibyo bivugwa bitahungabanya umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Umubano hagati y’ibihugu byombi umeze neza, nkizera ko ibyo bivugwa bitawuhungabanya. DR Congo turayishimira kubera ibikorwa imazemo iminsi byo guhashya imitwe y’iterabwoba iri muri icyo gihugu, inateza umutekano u Rwanda. Nta kibazo rero twagirana”.
Yavuze kandi ko ibyo bikorwa ari byo byatumye abarwanyi bo muri iyo mitwe bafatwa boherezwa mu Rwanda n’imiryango yabo, ku buryo ubu hamaze kuza abagera ku 1919, bakaba bari mu nkambi ya Nyarushishi muri Rusizi.
Mu bindi byagarutsweho muri icyo kiganiro ni umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, aho Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwishimira intambwe icyo gihugu cyateye kirekura Abanyarwanda 9, ngo bikaba bitanga icyizere cyo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi nubwo hakiri byinshi bigomba gukorwa kuko abafunzwe bakiri benshi.