AmakuruIkoranabuhanga

Reka gukoresha telephoni yawe iminota mike, iyi resitora iguhe buri kimwe ku buntu

Kugeza ubu telefoni zigezweho zimaze gusa naho zatwaye ubwenge bwa muntu, abenshi mu bafite telefoni zigezweho zizwi nka ‘Smart Phone’ biragoye ko bamara iminota 20 batayirebyemo igihe itazimye.

Guhugira muri telefoni cyane biterwa na porogaramu ziba muri telefoni zigezweho ‘Smart Phone’ nka Whatsapp, Instagram, Twitter, Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga.

Yewe hari n’utamara iminota 2 atarebye niba ntawamuhamagaye cyangwa se ngo amwandikire kuri izo mbuga twavuze haruguru.

Akenshi iyo abantu bari kuganira cyangwa bari kurya, usanga barangariye muri telefoni rimwe na rimwe ukumva umwe arasetse ntawumuvugishije, asekejwe ni byo abonyemo.

Hari n’abakora impanuka kubera guhugira muri telefoni cyane.

Ese wamara umwanya munini udakoresha Smart Phone yawe kandi ikora neza, irimo umuriro ufite na interineti?

Kuba abagize umuryango baba bafashije hasi gato telefone zabo zigendanwa n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga nka tablets ngo baganire, bishobora kuba bigoye, ariko hari resitora ifite amashami abarirwa mu magana ku isi iri kugerageza uburyo abantu bagabanya igihe bamara bari muri telefoni ugansanga barangaye cyane.

Mu buryo bw’igerageza, ababyeyi bashaka kuba batanze ibyo bikoresho byabo by’ikoranabuhanga ngo abakozi ba resitora babe babibafashije mu gihe bari ku meza, abana babo bazajya bahabwa amafunguro y’ubuntu.

Iyi resitora yitwa Frankie & Benny’s ikorera mu Bwongereza, yatangaje ko yakuye icyo gitekerezo ku mibare igaragaza ko abana baba bifuza ko ababyeyi babo bamara igihe gito kuri telefone zabo zigendanwa, bakamara igihe kinini babaganiriza.

Iyi resitora itangaza ko iyo mibare igaragaza ko 10% by’abana bagerageza guhisha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone zigendanwa by’ababyeyi babo kugira ngo babiteho babaganiriza.

Kandi ngo abari ku kigero gikubye hafi kabiri icy’abo bana, bavuze ko bisa nkaho ababyeyi babo bishimira gukoresha telefone zigendanwa zabo aho kwita ku bana babo.

Ababyeyi barenga 1/4 bemeye ko koko baba bahugiye kuri telefone zabo zigendanwa mu gihe cyo gufata amafunguro, mu gihe ababyeyi bari ku kigero cya 23% bemeye ko baba bahugiye kuri telefone zigendanwa zabo mu gihe abana babo baba bababwira inkuru zuko umunsi wabagendekeye, ibyo bahuye na byo ku ishuri, n’ibindi.

Iri kusanyabikerezo, ryakozwe ku busabe bw’iyi resitora, ryabajije ababyeyi 1500 n’abana.

Iyi gahunda y’iyi resitora yise “agace katarimo telefone” yatangiye tariki ya 29 ugushyingo. Bazajya baha ababyeyi agasanduku bashyiramo telefoni zabo.

Ubuyobozi bw’iyi resitora bwashimangiye ko ntawuzahatirwa kubikora, ariko ko abakozi bayo “bazashishikariza cyanebayigana kubikurikiza.”

Iyi resitora Frankie & Benny’s ifite amashami 250, yanatangaje ko iri gerageza nirigenda neza, izatekereza ku kuba yajya ikora  iyo gahunda mu buryo buhoraho nkuko bitangazwa na BBC.

Bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bishimiye iyi gahunda y’iyi resitora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger