AmakuruImikino

REG BBC yatakaje umukino wa Al Ahly nyamara yari iwufite mu ntoki zayo

Ikipe ya REG BBC yari ihagarariyeb u Rwanda mu mikino nyafurika ya Afroleague, yaraye ibuze amahirwe yo gusohoka mu tsinda nyuma yo gutsindwa na Al Ahly yo mu Misiri amanota 78 kuri 76. Ni umukino ikipe ya REG yatsinzwe nyamara yari yihagazeho uko bishoboka.

Iyi kipe y’umutoza Patrick Ngwijuruvugo ni yo yayoboye igice kinini cy’uyu mukino, gusa iza kunanirwa kwihagararaho ubwo umukino waburaga umunota umwe ngo urangire.

Ni umukino ikipe ya REG yari iyobowe n’abasore bayo bakomeye barimo Kenny Gasana na Kami Kabange yatangiye neza, iza no gusoza uduce tubiri twa mbere ifite amanota 41 kuri 39 ya Al Ahly yakiniraga imbere y’abafana bayo.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yakomeje no kwitwara neza mu gace ka gatatu k’umukino, igasoza nanone irusha ikipe ya Al Ahly amanota atanu yose. Hari ku manota 64 kuri 59.

Umukino wageze ku munota wa nyuma w’umukino ikipe ya REG ikiri imbere ya Al Ahly. Umukino ubura umunota n’amasegonda 40 ngo urangire, REG yari ifite amanota 76 kuri 74 ya Al Ahly. Muri iyi minota nibwo ikipe y’umutoza Tarek Khairi yakoze ibitangaza, itsindamo amanota atanu yatumye umukino urangira ku manota 78 ya Al Ahly kuri 76 ya REG.

Gutsinda REG byafashije Al Ahly gukomezanya na Primero de Agosto yo muri Angola gukomeza mu kiciro gikurikira, mu gihe REG na Ferroviario da Beira yo muri Mozambique zahise zisezererwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger