AmakuruAmakuru ashushye

Red Tabara yigambye igitero cyahitanye abasirikari 20 b’ u Burundi na FDLR

Umutwe w’ inyeshyamba za RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wigambye kwivugana abasirikare babarirwa muri 20 barimo ab’u Burundi na FDLR bamaze iminsi barwanira na yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu mutwe wabitangaje mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024.

Wavuze ko “hashize iminsi y’imirwano ikomeye yasakiranyaga abarwanyi ba RED-Tabara n’Ingabo z’u Burundi zifatanyije n’umutwe wa Wazalendo Yakutumba n’indi mitwe irimo FDLR”.

Uyu mutwe uvuga ko iyo mirwano imaze ibera mu biturage bya Kipombo na Kipupu biherereye muri Groupement ya Itombwe, muri Kivu y’Amajyepfo.

Wavuze ko mu bigaragara FDLR zaturutse ahitwa i Kirembwe ari zo zifite umuhate wo kurwana, bitandukanye n’Ingabo z’u Burundi zihitamo gushora imbere ziriya nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

RED-Tabara yunzemo iti: “Imibare y’abapfuye ku ruhande rwa FDNB iraremereye cyane, kuko yatakaje abasirikare barenga 20, abandi batabarika barakomereka”.

Ingabo z’u Burundi zimaze igihe zifitanye imikoranire na FDLR, dore ko impande zombi zifatanya n’Ingabo za RDC mu kurwanya umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru kandi avuga ko impande zombi zimaze igihe zarahuje imbaraga n’undi mutwe wa FLN, kugira ngo bazagabe ibitero ku Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger