AmakuruAmakuru ashushye

Reba uko Uburusiya na Ukraine bihanganye birutanwa ku bijyanye n’ingufu mubya gisirikare

Kuva intambara y’Uburusiya na Ukraine yatangira mu cyumweru gishize, hakomeje kugaragazwa byinshi bitandukanye birebana n’ibihugu byombi. mu bushakashatsi bwakozwe na International Institute of Strategic Studies Military Balance, bugaragaza uko ibihugu byombi bihagaza ku bijyanye n’imbaraga, ubushobozi ndetse n’ikoranabuhanga mu bya Gisirikare kugeza magingo aya.

Intambara y’Uburusiya kuri Ukraine imaze icyumweru kirenga itangijwe ku mugaragaro na Perezida w’uburusiya Vladimir Putin, iyi ntambara imaze guhitana abasaga 350 muri Ukraine mu gihe abasaga 1600 bakomeretse. Ni mu gihe kandi abasaga miliyoni bamaze guhungira mu bihugu bihana imbibi na Ukraine.

Muri iyi nkuru Ntago turi bwibande cyane ku ntambara muri rusange, ahubwo tugiye kurebera hamwe uko ibihugu byombi yaba Uburusiya ndetse na Ukraine bihagaze ku bijyanye n’imbaraga mu bya gisirikare ndetse n’intwaro zidasanzwe ibi bihugu byombi bikomeje kwifashisha muri uru rugamba.

Imibare igaragazwa na International Institute of Strategic Studies Military Balance 2022 (IISSMB), igaragaza ko Uramutse ugereranyije ibihugu byombi mu bya Gisirikare waba wibeshye cyane nkuko bigaragara, iyi mibare igaragaza ko Uburusiya kuva ku ngengo yayo y’imari mu bya Gisirikare, intwaro butunze, abasirikare babwo, ndetse n’ingufu mu bya Gisirikare yaba ku butaka, mu kirere ndetse no mu mazi bukubye inshuro nyinshi Ukraine nkuko bikomeza kugaragazwa.

Aya makuru avuga ko byibuze ingengo y’imari y’Ingabo z’Uburusiya yikubye inshuro zisaga 15 ugereranyije na Ukraine. ni ukuvuga ko Uburusiya mu mwaka ushize wa 2021 bwakoresheje asaga Miliyari 41 z’amadorali, mugihe Ukraine muri uwo mwaka yo yakoresheje asaga Miliyari 2 z’amadorali.
Iyi mibare kandi ikomeza ivuga Uburusiya ku birebana n’ubwirinzi bwo mu mazi, bufite ubusumbane buri hejuru cyane aho ikubye inshuro 10 Ukraine, umubare w’abasirikare barwanira mu mazi. Uburusiya kandi bufite amato y’intambara menshi kandi adasanzwe kurusha Ukraine.

Mu ngufu kandi za gisirikare ku butaka, Ku butaka, ubusumbane ntago buri hejuru cyane, kuko Ingabo z’Uburusiya zigizwe n’abasirikare 280.000 ugereranyije na Ukraine ifite 125,600.

Ukraine ifite kandi Ingabo zisaga 900.000, akaba ari bamwe mu bahawe imyitozo ya gisirikare mu myaka itanu ishize, mu gihe Uburusiya bubarirwa miliyoni ebyiri. Uburusiya Bufite kandi inshuro zirenga eshatu (3) ubwinshi bw’imbunda, inshuro esheshatu (6) ibifaru by’intambara, hamwe n’imodoka z’imitamenwa z’intambara zikubye inshuro zirindwi (7) ugereranyije na Ukraine.
Ku bijyanye kandi n’ubushobozi ndetse n’ingufu za gisirikare mu kirere, Uburusiya bukubye inshuro icumi (10) umubare w’indege z’intambara ndetse naza kajugujugu zikoreshwa mu bikorwa by’intambara. ni mugihe abanya-Ukraine bafite ibisasu byo mu bwoko bwa misiles birenga 400 bishobora kurasa indege, ndetse iyi mibare ikavuga izi Misiles za Ukraine ari kimwe cya cumi (1/10) cy’umubare wizifitwe n’Uburusiya.

Uburusiya kandi bufite imizinga irenga ibihumbi bitanu, akaba ari intwaro idasanzwe iba ishinze ku butaka ifishe ubushobozi bwo kurasa mu ntera ndende ndetse ikanarasa ibisasu bya misile birenga 500.

Nubwo bimeze gutyo ariko, abasesenguzi mu bya gisirikare batangaza ko kugira intwaro zidasanzwe bidahagije gusa mu gutsinda urugamba, kuko bishingira ku bintu bitandukanye birimo n’ubushobozi bw’abakoresha izo ntwaro, ubudahangarwa bw’Ingabo ubwazo ndetse n’amayeri y’urugamba mu mirwanire yarwo.

Inkuru bisa

Abahanga bavuze uko perezida Putin ashobora kuzisanga nyuma y’intambara muri Ukraine

Twitter
WhatsApp
FbMessenger