AmakuruAmakuru ashushye

Reba uko Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba i Bruxelles bakiriye perezida Kagame (Amafoto)

Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti zabo bakoraniye hanze y’inyubako ikoreramo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ari benshi bategereje kuramutsa Perezida Kagame witabiriye inama ihuza EU na AU iri kubera i Bruxelles.

Abanyarwanda batangiye imyiteguro yo kwakira Perezida Kagame i Bruxelles, mu ntangiriro z’iki cyumweru ahari hateguwe imodoka zigomba kubatwara bava mu bice bitandukanye by’u Bubiligi.

Ku manywa yo kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Gashyantare 2022, hanze y’ahakorera EU, Abanyarwanda benshi bari gucinya akadiho mu kugaragaza ishema batewe na Perezida Kagame. Bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwo kwishimira iterambere u Rwanda rugezeho.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ambasaderi Dieudoné Sebashongore uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Luxembourg no mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), mbere y’iki gikorwa, yavuze ko impamvu Abanyarwanda biteguye kwakira Perezida Kagame ari ukumushimira ibyiza akomeje kugeza ku gihugu.

Ati “Mu rwego rwo kwishimira ibyo akomeje kugeza ku Banyarwanda ari nabyo izi ngendo arimo zigamije. Abanyarwanda batuye, bakorera cyangwa biga hano mu Bubiligi benshi biteguye kumwakira no gushyigikira iryo terambere akomeje kutugezaho no kudushakira hirya no hino ku Isi. Tuzahora turi inyuma ye rero.”

Yongeyeho ati “Ndashimira mwese muzaza kwitabira uyu munsi ukomeye wo kongera kwereka Umukuru w’Igihugu urukundo mumufitiye nk’uko bisanzwe.”

Muri iyi nama y’iminsi ibiri, Abayobozi b’Ibihugu bazaganira uburyo ibigize imigabane yombi byakongerwamo imbaraga harebwa cyane ibijyanye no kwita ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, icyorezo cya Covid-19 n’ishyirwaho ry’uburyo burambye bwafasha kubona ibisubizo ku bijyanye n’amahoro n’umutekano.

Inama ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi yemejwe bwa mbere mu 2000, yemerezwa mu Misiri ariko impande zombi zemeranyije imirongo migari y’ubufatanye mu 2007.

Afurika n’u Burayi bisanzwe bifatanya mu nzego zitandukanye zigamije iterambere. Imibare ya EU igaragaza ko mu 2020, u Burayi bwohereje muri Afurika ibicuruzwa bya miliyari 124 z’amayero, mu gihe Afurika yoherejeyo ibicuruzwa bya miliyari 101 z’amayero.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger