Reba uburyo wakwirinda ko umuntu wagutije mudasobwa amenya ijambo ry’ibanga ryawe ryo ku mbuga wasuye
Benshi mu bakoresha mudasobwa bajya bibeshya ko iyo bagiye kuri murandasi bakoresheje mudasobwa z’abandi bantu bakajya ku mbuga zitandukanye zisaba gukoresha ijambo ry’ibanga iyo bavuyemo bagakora log out baba bakuye ijambo ryabo ry’ibanga muri mudasobwa . Burya siko, biri muriyi nkuru tugiye kukwereka uburyo wasiba ijambo ryawe ry’ibanga burundu muri mudasobwa y’undi muntu wakoresheje.
Iki kibazo kijya kigira ingaruka ku bantu bamwe na bamwe ndetse umuntu wari wabatije mudasobwa akaba yabagira mu mabanga yabo y’imbuga zitandukanye nka gmail, facebook, instagram, ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga zikenera ijambo ry’ibanga.
Kugira ngo wemeze ko wasibye bisaba kubanza ukajya muri Control panel , ugakanda ahanditse Credential Manager. Iyo ugeze aha ujya ahanditse web Credentials ukareba imbuga zitandukanye umaze gusura n’ijambo ry’ibanga ukaba wabikuramo.
Umaze kubona ubu buryo ugakanda ahanditse remove bihita bivamo noneho ukaba wakwizera umutekano usesuye w’imbuga zawe wasuye ukoresheje mudasobwa y’undi muntu.
Ibi bizagufasha kwirinda ibintu bimwe bshobora gukorwa n’umuntu akiyitirira izina ryawe akaba yabeshya abantu ashaka amafaranga , akaba yakora ibyaha by’iterbwoba mu izina ryawe ndetse n’ibindi byaha bikorerwa kuri interineti bishobora kukuviramo gufungwa.