AmakuruAmakuru ashushye

REB yagize icyo ivuga ku manota y’ibizamini bya Leta bivugwa ko yasohotse

Mu minsi ibiri ishize hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko amanota y’abakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza yasohotse ndetse ko batangira no kuyareba, aya makuru yahakanwa n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB gifite ibizamini bya leta mu nshingano.

REB yasohoye itangazo rigira riti “Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) kirasaba abantu bose kudaha agaciro amakuru ari gucicikana kumbuga nkoranyambaga(social media) avuga itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2019. Ayo makuru ni ibihuha!”

Ku wa  wa mbere tariki ya 04 Ugushingo 2019 hirya no hino mu Rwanda abana basoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza batangiye  gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza.

Atangiza ibi bizamini ku rwego rw’igihugu, mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac MUNYAKAZI yavuze ko minisiteri y’uburezi yishimira ko umubare w’abanyeshuri bakoze iki kizamini cya leta gisoza amashuri abanza wazamutseho 11.9% muri uyu mwaka wa 2019 ugerereranyije n’umwaka ushize.

MUNYAKAZI yavuze ko impamvu umubare w’abakoze iki kizamini wazamutse ngo byaturutse kuri gahunda ya Leta yo gusubiza mu mashuri abana bari barayavuyemo.

Ministeri y’uburezi ivuga ko uyu mwaka w’amashuri wa 2019, ikizamini cya leta gisoza aya mashuri abanza cyakozwe n’abanyeshuri 286 087.Barimo abahungu 131 748, n’abakobwa 154 339 .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger