REB yagiriye inama abarimu bigisha batarize uburezi
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi REB, Dr. Ndayambaje Irénée agira inama abarimu barimo gukora akazi ko kwigisha kandi batarize umwuga wo kurera.
Muri iyi nama arakangurira umuntu wese uri mu kazi ko kwigisha kandi atarize umwuga w’uburezi, kugira vuba akiga kwigisha niba atabikoze akajya gukora ibyo yize.
Agira ati “Icyo navuga ni uko utarize uburezi ari mu burezi tumukangurira niba yifuza gukomeza kuba umurezi nta mpamvu yo kutaba umurezi w’umwuga kuko niba warize ubutabire, ukaba warize ubugenge bigutwaye iki kugira ngo ube umwarimu wemewe w’ubugenge cyangwa w’ubutabire, icyo nababwira ni uko benshi babikoze kandi usanga bashoboye”.
Dr. Ndayambaje avuga ko Iteka rya Perezida ryariho ryari ryaranasinywe mu mwaka wa 2017 ryagenaga ko mu myaka 3 abatarize uburezi bagombaga kuba barabwize ndetse abatarabwize bakajya gukora ibindi kuko niba utarize uburezi ugomba kujya gukora ibyo wigiye.
Akomeza avuga ko kuri 28/11/2019 hari iteka rya Perezida rishya ryatowe, iryo teka rya Perezida rikaba ryaremejwe n’inama y’abaminisitiri ku buryo hategerejwe ko risohoka kuko hari ibyo rigena bishya bigenga abarimu batize uburezi ndetse n’abandi barimu bize uburezi bari mu burezi.
Ati “Birumvikana ko ari ugutegereza umurongo mushya ugomba gutangwa n’iryo teka rya Perezida, tukareba ibyo rigena bikaba ari byo bikurikizwa”.
Yongeraho ko ari yo mpamvu avuga ko ngo n’ubwo iryo teka rya Perezida ritarasohoka bahagaze ku kuba hari ihame ry’uko uburezi bukorwa n’ababwigiye kuko nta mpamvu y’uko hashakwa ireme ry’uburezi hadashaka ko habaho abarimu bashoboye ari byo bigira umurezi umunyamwuga kandi ukaba utaba umunyamwuga mu bintu utize cyangwa udafitemo ubunararibonye.
Agira ati “Abatarize uburezi bikwinangira ngo n’ubwo batize uburezi bazaba abarezi. Ntabwo ibyo ari byiza”.
Ibi bije bishimangira ibaruwa Uturere twose twandikiwe na REB, idusaba kwandikira abarezi bose bari mu kazi badafite impamyabumenyi yo kwigisha ko basabwa gukemura icyo kibazo bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2019 kugira ngo umwaka wa 2020 uzagere bafite impamyambumenyi zikenewe mu kwigisha amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.
Iyo baruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje, yagiraga iti “Nshingiye ku ibaruwa nomero 0240/REB/ TEMP/17 yo ku wa 27/01/2017, Umuyobozi Mukuru wa REB yanditse asaba abayobozi b’uturere bose gushyira mu bikorwa ibikubiye mu Iteka rya Perezida nomero 24/01/ ryo ku wa 24/01/2016 rishyiraho sitati yihariye y’abarimu b’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, nshingiye ku ngingo ya 52 y’iyo sitati isobanura igihe ntarengwa ku barimu batari ab’umwuga cyo kuba barangije inyigisho z’igihe gito zibahesha impamyabumenyi zo kwigisha, ndasaba kwandikira ibaruwa abarimu bose batize uburezi bo mu karere muyobora mubamenyesha ko igihe bateganyirijwe cyo gukorera impamyabumenyi zo kwigisha kizarangira mu mpera z’umwaka w’amashuri wa 2019, bityo nta mwarimu udafite impamyabushobozi zo kwigisha uzahabwa umwanya mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.”
Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kivuga ko imwe mu mpamvu ituma ireme ry’uburezi mu Rwanda rikemangwa ari abarimu babukora batarabwize, ari yo mpamvu hafashwe ikemezo ko mu mwaka w’amashuri wa 2020 nta mwarimu utarize kwigisha uzaba akirangwa mu kazi k’ubwarimu.
Guhera mu 1994 abarenga ½ cy’abari mu burezi ntibari barize kwigisha, ibi bikaba byaratewe n’uko abarimu bamwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bagahunga mu gihe abandi bagize uruhare muri Jonoside bari bari mu maboko y’ubutabera.
Uko inzego z’Igihugu zagiye ziyubaka ni ko urwego rw’uburezi narwo rwiyubatse ku buryo kugeza mu mpera za 2018, abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagera ku bihumbi 63, abagera kuri 98% bari barize uburezi.
Mu 2019 hamaze kuboneka abandi barangije mu mashuri nderabarezi bageze ku 3859 nabo baje kuziba icyuho cy’abarimu batize uburezi.