AmakuruAmakuru ashushye

REB: Abarimu bagiye gukora ibindi bizamini hubahirijwe amabwiriza

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irénée, atangaza ko hagiye gukorwa ikindi kiciro k’ibizamini by’Abarimu mu rwego rwo kunoza amabwiriza agenga ibizamini by’abarimu hagamijwe kugira urutonde rw’abarezi ruzajya rukurwamo abakenewe mu myanya y’abarezi mu bigo by’amashuri.

Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko hagiye gukorwa ikiciro cya kabiri k’ibizamini by’abarimu mu rwego rwo kurushaho kunoza amabwiriza agenga ibi bizamini, bityo abarimu bakazakora umubare w’ibizamini bikenewe kugira ngo babone gushyirwa mu myanya cyangwa ku rutonde rw’abarimu ari narwo ruzajya rurebwaho mu gihe hakenewe abarezi.

Ati “Ntihagiye gusubirwamo ibizamini byakozwe ahubwo hagiye gukorwa ikiciro cya kabiri k’ibizamini by’abarimu mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza abigenga.”

Abajijwe impamvu abarimu bari baragaragarijwe amanota babonye ndetse bigaragara ko batsinze bakaba bongeye guhamagarwa mu bizamini, Dr. Ndayambaje avuga ko hari amabwiriza atarubahirijwe ari na yo mpamvu bagomba na bo kugaruka gukora ibindi bizamini kugira ngo noneho babe bujuje ibyo amabwiriza asaba.

Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko abanyeshuri basoje mu mashuri nderabarezi n’ubwo ngo batarabona impamyabumenyi zabo bemerewe kwitabira ibi bizamini bashingiye ku byangombwa bahabwa ko bafite amanota abemerera kuba abarezi aho gutegereza igihe impamyabumenyi zizabonekera.

Avuga ko n’abantu batize uburezi ariko ngo bafite ubumenyi buhagije mu byo bize na bo bemererwa kuzitabira ibizamini, ibi byose ngo akaba ari mu rwego rwo kugira urutonde ruhoraho rushobora gukurwamo abarezi mu gihe bakenewe mu mashuri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger