AmakuruPolitiki

RDF yakoze umuhango wo gusezera ku basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abari basoje amasezerano yabo mu ngabo

Igisirikare cy’u Rwanda cyakoze umuhango wo gusezera ku basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abari basoje amasezerano yabo mu ngabo, bashimirwa umusanzu batanze mu gusegasira umutekano w’u Rwanda.

Gusezera abo basirikare ni umuhango wabaye ku wa Gatanu ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura. Wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen Albert Murasira ahagarariye Umugaba w’Ikirenga w’Ikirenga, Perezida Paul Kagame.

Witabiriwe kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo.

Gen Maj Murasira yashimiye abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko hamwe n’imiryango yabo, ku bw’ubwitange bagaragaje bakorera igihugu.

Gen Maj Ferdinand Safari wavuze mu ijambo ry’abasirikare bakuru basezerewe, yashimiye Perezida Kagame ku bw’imiyoborere myiza ye mu kubaka umuryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda.

Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bazakomeza kubarizwa muri RDF ndetse ko bazatanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Abasirikare bagiye mu kiruhuko bahawe impamyabushobozi, bashimirwa umusanzu wabo batanze mu gisirikare cy’u Rwanda.

Itangazo rya RDF ntabwo ryigeze rigaragaza umubare n’amazina y’abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko. Gusa Gen Maj Ferdinand Safari wari uhagarariye abagiye mu kiruhuko yigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Politiki n’Igenamigambi mu gisirikare cy’u Rwanda, akaba n’Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda mu 2017.

Imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku musirikare igenwa hashingiwe ku mategeko n’urwego uwo musirikare arimo.

Kuri Ofisiye Jenerali ni imyaka 55; Ofisiye Mukuru ni imyaka 50; Ofisiye Muto cyangwa Su-Ofisiye Mukuru ni imyaka 45. Gusa kubera impamvu zihariye, mu nyungu z’akazi umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora kongerera Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru. Igihe cy’inyongera ntigishobora kurenza imyaka itanu.

Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru ashobora gusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gukora imyaka 20 cyangwa mu gihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo agere ku myaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora gutanga ipeti rikurikiraho kuri Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger